Bimwe mu biribwa bya Cerelac byashyizwe mu kato

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyasohoye itangazo ribuza abantu kugura bimwe mu biribwa bya Cerelac kuko bitujuje ubuziranenge.

Bimwe mu biribwa byashyizwe mu kato
Bimwe mu biribwa byashyizwe mu kato

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 25 Gashyantare 2023, rimenyesha abatumiza ibiribwa mu mahanga, abaranguza ibiribwa bose, abadandaza ibiribwa n’Abanyarwanda bose ko basabwa kwirinda kugura nimero zikurikira, kuko zabaye zishyizwe mu kato mu gihe hagikorwa ubusesenguzi n’ubugenzuzi:

1. Cerelac (Infant Cereals with milk) 400 g from 12 months.
Honey and Wheat milk Numero iyiranga ni 206902910 bikazarangi mu kwezi kwa 09 /2023 20h: 52

2. MAXI PACK Nestle Cerelac fruit Papjes Panades de fruits (from 4 months) 800g, numero iranga ibiribwa (Batch) L20810301, igihe bizarangirira 09/2023 8h:17

3. Nestle Cerelac (cereale) biscuitee pour panades de fruits) 300g, nimero iranga ibiribwa 21880291R, igihe bizarangirira 11/2023 20h:05

4. MAX PACK Nestle Cerelac (Cereale biscuitee pour Panades fruits) 800g, nimero iranga ibiribwa L122070301, itariki bizarangiriraho 01/2024 00h 41.

5. Nestle Cerelac (Cereale biscuitee pour Panades de fruits (from 4 months, 300g), nimero iranga ibiribwa 20110291RA, igihe bizarangirira 06/2023 6h27.

6. Nestle Cerelac (Infant Cereals with Milk from 7months). Mixed Fruits and Wheat 400g nimero iranga ibiribwa 204602911, itariki izarangiriraho 08/2023 02h05

7. Nestle Cerelac (Infant Cereals with Milk) from 6 months, 400gr Wheat with milk, nimero iranga ibiribwa 208802911, igihe bizarangirira 09/2023 02h09
Kuri ibi biribwa byose bya Cerelac, ntabwo izina na aderesi y’uruganda byanditseho.

Impamvu zashingiweho hashyirwa mu kato ibi biribwa, ni ibyagaragaye mu bugenzuzi bwakozwe, basanze bimwe mu biribwa bya Cerelac bitujuje amakuru yose agomba kugaragara ku birango by’ibiribwa byaciye mu ruganda, cyane cyane aho byagaragaye ko nta zina na Aderesi y’uruganda rwabikoze.

Rwanda FDA irasaba ko bino biribwa byagaragaye mu mbonerahamwe byashyirwa mu kato, hakabanza hagakorwa ubugenzuzi bwimbitse kuri byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakize cyane.
Pirates ziratwishe pee

gicwa yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka