BDF yafashije imishinga irenga 40,000 ariko 12% by’inguzanyo yishingiye ntizishyurwa neza

Muri 2011, u Rwanda rwatekereje uko rwahanga imirimo mishya a miliyoni 1.5 idashingiye ku buhinzi, kugeza muri 2024, ari na bwo havutse Ikigega gishinzwe kwishingira imishinga mito n’iciriritse (BDF).

Mu ruganda rutunganya impu i Kigali. Uyu na wo ni umushinga watewe inkunga na BDF
Mu ruganda rutunganya impu i Kigali. Uyu na wo ni umushinga watewe inkunga na BDF

Mu gihe kijya kuba hafi imyaka 10, BDF itangaza ko imaze gushora miliyari 95 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gufasha imishinga mito n’iciriritse, hakaba harafashijwe imishinga 41,716, yatanze akazi ibihumbi 180.

Nkuko byemezwa na Innocent Burindi, Umuyobozi Mukuru wa BDF, nubwo umubare w’imishinga yatewe ingunga ndetse n’iyishingiwe wazamutse, hari imishinga ingana na 12% by’iyatewe inkunga yose muri iyo myaka itaragenze neza, ndetse n’abahawe amafaranga bakaba batarabashije kwishyura ayo bagombaga kwishyura.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), igaragaza ko hagati ya Werurwe 2018 na Werurwe 2019, inguzanyo zitishyurwaga neza mu ma banki zitiyongereye, ko ndetse zagabanutse mu bigo by’imari iciriritse.

Mu ma banki, inguzanyo zitishyurwa neza zari kuri 6.8% muri Werurwe 2018 na Werurwe 2019, mu gihe mu bigo by’imari iciriritse zavuye kuri 8.8%, zikagera kuri 7.2% muri icyo gihe.

Ibi bivuze ko inguzanyo za BDF zitishyurwa neza, zikuba hafi inshuro ebyiri izo mu bigo by’imari iciriritse.

Innocent Burindi, Umuyobozi wa BDF/ Photo:Internet
Innocent Burindi, Umuyobozi wa BDF/ Photo:Internet

Innocent Burindi ati “Twashyizeho ingamba zihamye, zirimo kwikorera isuzuma n’igenzura ubwacu, kugira ngo dukemure iki kibazo”.

Mu nshingano za BDF zo guteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo mu gihugu, Burindi avuga ko hashyirwa imbaraga cyane mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda mu bijyanye n’ubukungu.

Mu mwaka wa 2019, BDF ivuga ko yishingiye imishinga 3,009, igakoresha miliyari 14.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Innocent Burindi avuga ko muri uwo mwaka, imishinga yishingiwe yiyongereyeho 44%, ugereranyije n’umwaka wa 2018.

Avuga kandi ko muri uyu mwaka wa 2020, BDF iteganya kwishingira imishinga 4,940, hakazakoreshwa miliyari 14.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashaka kubaza niba abantu twa depoje imishinga mbere yi cyorezo cya Corona virus niba Hari icyo bazadufasha muri uyu mwaka cg niba tuzategereza umwaka utaha?
Murakoze.

Nishimwe Olive yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka