Bazilette : Abaturage batangiye gucururiza mu muhanda kubera kubura abaguzi

Abacuruzi bo mu isoko rya Bazilette ahahoze hanyura umuhanda wa Rubavu-Musanze batangiye kujya bacururiza mu muhanda unyura Nyakiriba nyuma yo kubura abaguzi nk’abo bari basanzwe babona.

Abari basanzwe bacururiza mu isoko rya Bazirette bavuga ko batabona abaguzi kuko imodoka zahanyuraga zitahanyura ibicuruzwa byabo bikabahombera.

Iri soko ryubatswe kugira ngo abaturage bo muri aka kace beza imboga bashobore kubona abaguzi ariko aho umuhanda uyoberejwe abaguzi bajyanye n’umuhanda none uburyo bwiza basanga bwo kubona abaguzi ni ukwegera umuhanda aho baba batanguranwa abaguzi.

Bacururiza ku muhanda bagasatira inzira y'abanyamaguru.
Bacururiza ku muhanda bagasatira inzira y’abanyamaguru.

Ku masaha y’umugoroba abacuruzi nibwo batangira kutandika ibicuruzwa byiganjemo Karoti n’amashu ku muhanda kugira ngo abahahita babagurire nyuma y’uko kumanywa baba batinya ko abashinzwe umutekano babahana.

Kuva uyu muhanda wayobywa abacuruzi basabye ko bakwimurirwa isoko ariko ubuyobozi buvuga ko buzabafasha kubona isoko gusa uko isoko ridakora neza niko n’abahinzi b’imboga umusaruro ubahombya kubera kubura abaguzi.

Kubungana ibicuruzwa mu karere ka Rubavu byari bisanzwe ariko biragenda bifata intera n’ahatari imijyi kubera abaturage bavuga ko batabona abaguzi ahubatswe amasoko bagahitamo kujya kubashakira mu mayira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka