Banki ya Kigali yishimanye n’abakiriya bayo b’i Muhanga, ibizeza gukomeza ubufatanye

Ubuyobozi Bukuru bwa Banki ya Kigali (BK) bwaganiriye n’abakiriya bayo ba Muhanga, basezerana gukomeza ubufatanye kugira ngo bakomeze kwagura ishoramari ryabo, by’umwihariko abafite ibikorwa binini birimo n’inganda ziri kubakwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, abacuruzi n’abandi bikorera.

Umuyobozi Mukuru wa BK yavuze ko bishimiye kubona Muhanga igenda ihindura isura mu ishoramari
Umuyobozi Mukuru wa BK yavuze ko bishimiye kubona Muhanga igenda ihindura isura mu ishoramari

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko abikorera ba Muhanga bageze ku mpinduka zitandukanye zizatuma bakorana neza na BK igihe bayigana bagakoresha gahunda nshya BK yabazaniye zirimo inguzanyo zigamije kuzamura ishoramari ryabo.

Avuga ko bashyizeho ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku buryo abashora muri icyo gice bahawe ikaze muri BK, ndetse n’ishoramari rimara igihe kirekire ririmo kubaka inganda, ibyo bikaba bizafasha inganda ziri kubakwa mu cyanya cy’Inganda cya Muhanga, n’abakozi b’izo nganda bakaba bahawe ikaze muri BK.

Yagize ati “Twasuye ibice bitandukanye by’ishoramari rya Muhanga, mu cyanya cy’inganda, twabasobanuriye gahunda nshya z’imikorere n’imikoranire kuko nk’ubu twongereye inguzanyo mu buhinzi kandi twashyizemo amafaranga menshi utasanga mu zindi banki kandi twishimiye impinduka zitandukanye zigaragara mu ishoramari rya Muhanga, turabizeza imikoranire myiza".

Baganiriye uko abashoramari barushaho kugirana imikorere na Banki ya Kigali
Baganiriye uko abashoramari barushaho kugirana imikorere na Banki ya Kigali

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko imikorere ya Banki ya Kigali n’Akarere ka Muhanga ari byinshi ifasha mu iterambere ry’Akarere, akifuza ko hari ibyashyirwamo imbaraga, by’umwihariko kwagura imikorere mu bice by’icyaro, kuko hari ibikorwa bigenda bishyirwayo kandi bikenera serivisi za banki, aho yatanze urugero ku bakozi b’ibitaro bya Nyabikenke bose bashyize konti zabo muri BK.

Ati "Biriya bitaro bya Nyabikenke bizaba bifite abakozi benshi, ariko abakozi bifuza ko hashyirwa agashami ka BK kugira ngo bahabonere serivisi za BK ku buryo buboroheye, hari n’abakenera ibindi bisa nk’ibiremereye, nko kwaka inguzanyo kuko bikorerwa ku nzego zo hejuru, tukaba twifuza ko izo serivisi mwazimanura ku ishami rya Muhanga kugira ngo byorohere umuturage".

Bizimana yasabye ko Banki ya Kigali yakwagura ibikorwa ahagenda hashyirwa ibikorwa remezo no mu bice by'icyaro
Bizimana yasabye ko Banki ya Kigali yakwagura ibikorwa ahagenda hashyirwa ibikorwa remezo no mu bice by’icyaro

Bizimana yashimye ubufatanye bwa BK n’abafatanyabikorwa bashora imari muri Muhanga kuko ibyo bakora bizateza imbere ishoramari binyuze mu nguzanyo, kandi ko bizakomeza kwaguka by’umwihariko ku bashoramari bashya bari kubaka inganda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yijeje abakiriya bashya ba Nyabikenke ko hagiye gusuzumwa niba koko hashyirwa ishami cyangwa se bakazamura ubushobozi bw’umucuruzi wabo (Agent), akaba yagira amafaranga ahagije mu gufasha abo bakozi.

Yagize ati "Birumvikana niba hari abakeneye serivisi zacu, tugomba kubafasha. Turaza gusuzuma niba twahashyira agashami, cyangwa se niba twazamura ubushobozi bw’umu agent kugira ngo bahabwe serivisi bifuza".

Umwe mu bashoramari bo muri Muhanga avuga ko bakeneye gukorana na BK nk’umufatanyabikorwa ufite amafaranga, kuko inguzanyo ari kimwe mu bifasha ishoramari kwaguka.

Abakiriya ba Banki ya Kigali i Muhanga basabanye n'ubuyobozi bwa BK
Abakiriya ba Banki ya Kigali i Muhanga basabanye n’ubuyobozi bwa BK

Agira ati "Nk’abacuruzi bakora ishoramari ntabwo bishoboka gukora ubucuruzi bukomeye udafite inguzanyo, igihe nzanye ibitekerezo byanjye kuva twatangira nkorana na BK tukaganira bakamfasha, kandi nanjye nk’umushoramari iyo ishoramari ryanjye rigenze neza, na BK iryayo rigenda neza, twiteguye gukomeza gukorana neza na BK".

Mu gihe BK ikomeje kuganira no kwishimana n’abakiriya bayo, ni nako iri kugenda igaragaza amashami y’indashyikirwa akora neza, aho ishami rya Muhanga ryahize ayandi yose mu Gihugu mu gukora neza uyu mwaka, nyuma yo gukomeza kugenda risatirana n’irya Musanze, ibyo bikaba bigaragaza uburyo ishoramari rya Muhanga rifitanye imikorere n’imikoranire myiza na Banki ya Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa BK yasuye icyanya cy'inganda cya Muhanga ahazava abakiriya bashya nizitangira gukora
Umuyobozi Mukuru wa BK yasuye icyanya cy’inganda cya Muhanga ahazava abakiriya bashya nizitangira gukora
Uruganda rukora imyenda mu Mujyi wa Muhanga rwiganjemo abagore n'abakobwa
Uruganda rukora imyenda mu Mujyi wa Muhanga rwiganjemo abagore n’abakobwa
BK yijeje imikorere n'imikoranire n'abashoramari b'i Muhanga
BK yijeje imikorere n’imikoranire n’abashoramari b’i Muhanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka