Banki ya Kigali igiye guhugura abagore 150 ku kunoza ubucuruzi

Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye na kompanyi ya Resonate Workshops, bagiye guhugura abagore 150 bo mu makoperative anyuranye, ku gucunga neza ubucuruzi bwabo bityo babunoze bunguke kurushaho.

Ayo mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa gatatu tariki 19 Gashyantare 2020, arahabwa abagore bakora imyuga yo kuboha, kudoda n’ubukorikori bunyuranye bo mu makoperative yo mu mirenge ya Gisozi na Gatsata yo mu Karere ka Gasabo n’uwa Kimisagara muri Nyarugenge.

Umwe muri abo bagore batangiye amahugurwa, Kanyange Domina w’imyaka 38, ubarizwa muri koperative ‘Injishi’ igizwe n’abanyamuryango 17 baboha uduseke, akaba yinjiza ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Kanyange abona ayo mafaranga nyuma yo gukora udukomo dutatse 60, ariko ngo kuba adafite ubumenyi buhagije mu kuyobora bizinesi ye ni inzitizi ku nzozi ze zo kwinjiza ibihumbi 150 ku kwezi kugira ngo azamure imibereho y’umuryango we.

Kanyange avuga ko ubwo bumenyi buke bwatumaga atinya kwaka inguzanyo itubutse muri Banki ngo azamure ibikorwa bye.

Ati “Nari ntarahabwa amahugurwa ku kuyobora bizinesi, bityo bigatuma ntinya gusaba inguzanyo nini muri Banki yamfasha gutangiza bizinesi yanjye bwite. Ibyo ni byo byamfasha kuzamura amafaranga ninjiza”.

Inzozi za Kanyange ngo ni ukwinjiza amafaranga menshi bigatuma abana be biga mu mashuri meza, akagura moto yo gutwara abagenzi ndetse akubaka n’inzu ikodeshwa, ariko ntabwo yigeze abigeraho, gusa akizera ko izo nzozi azazikabya.

Abagore baboha bazamara ibyumweru bitatu bongererwa ubumenyi na ‘Agaseke Project’, bakizera ko azarangira bahungukiye byinshi bizabafasha kuzamura ibikorwa byabo kuko bazaba bamenye gukora igenamigambi, bityo batinyuke gufata inguzanyo zitubutse.

Umuyobozi mukuru wa Resonate Workshops, Norette Turimuci, yavuze ko ayo mahugurwa agamije gutuma abagore bigirira icyizere.

Ati “Muri aya mahugurwa ku buyobozi bwa bizinesi, tuzubaka ikizere mu bagore kuko cyari imbogamizi ku buringanire n’ubwuzuzanye. Icyo ni cyo cyakomeje kubabuza amahirwe atandukanye”.

Akomeza avuga ko ibyo ari byo bizatuma abagore bavuga bati “Turashoboye”, bivuze ko atari ngombwa ko bahora bategeye amaboko abagabo.

Muri 2018, imibare ku rwego rw’igihugu yagaragaje ikinyuranyo kinini mu bagabo n’abagore bari muri bizinesi. Muri bizinesi 142,029 zari zihari, 101,665 zari iz’abagabo, bihwanye na 71.58% naho bizinesi 38.018 zikaba iz’abagore bihwanye na 26.77%.

Muri 2013 Resonate yahuguye abagore basaga 8,000, naho muri 2019 ihugura 2,115, muri abo 46% batangiye bizinesi zabo naho 31% biga amasomo yisumbuye mu myuga.

Ibyo ni byo byatumye BK ishora miliyoni imwe y’Amanyarwanda muri ayo mahugurwa kugira ngo abagore bunguke ubwenge bityo n’imishinga yabo itere imbere, hanyuma baziyongere ku bakiriya b’iyo Banki.

Umukozi wa BK ushinzwe itumanaho mu bucuruzi, Dahlia Umulinga, avuga ko gushora amafaranga mu gufasha umugore ari ingirakamaro.

Ati “Gushora amafaranga mu kongerera ubushobozi abagore ni ingenzi kuri Banki yacu kuko twizera ko ibyo bigira uruhare mu kuzamura ubukungu, mu gihe umugore anongerewe ubushobozi mu by’imari”.

Resonate Workshops ni umuryango wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba wita ku guteza imbere abagore n’urubyiruko, ubafasha kwiyubakamo icyizere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka