Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho ibihano bishya bigamije kurwanya iyezandonke n’iterabwoba

Ibigo by’imari byemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bigiye kujya bihabwa ibihano birimo kwamburwa impushya zo gukora ku batera inkunga iterabwoba, kutubahiriza amabwiriza yo gukumira iyezandonke no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Icyicaro cya Banki Nkuru y'u Rwanda
Icyicaro cya Banki Nkuru y’u Rwanda

Ni ibihano bikubiye mu mabwiriza mashya aje asimbura ayo muri 2020 yashyizweho na BNR, ubu akaba yamaze kumurikwa mu igazeti ya Leta.

Ari mu rwego rwo kubahiriza itegeko nº 75/2019 ryo kuwa 29/01/2020 ku ikumirwa n’ibihano bijyanye n’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ibyo bihano bizajya bihabwa amabanki y’ubucuruzi, amabanki y’amakoperative, ibigo by’imari iciriritse, ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga menshi y’amakoperative, amabanki atanga inguzanyo, n’abohereza amafaranga menshi bakoresheje ikoranabuhanga.

Bireba kandi amabanki y’iterambere, ibigo bitanga ubwishingizi bw’ubuzima, abatanga serivisi z’ubwinshingizi bw’iza bukuru, abavunja amadovise, abatanga serivisi zo guhererekanya amafaranga, abahererekanya amafaranga make binyuze mu ikoranabuhanga n’abakorana n’ibigo bitanga serivisi hashingiwe ku cyizere.

BNR ishobora gutanga ibyo bihano ku bigo iyobora igendeye ku buremere bw’icyaha.

Ibyo bihano bihera ku kwihanangirizwa binyuze mu nyandiko, kutongera guhabwa ubufasha butangwa na BNR, kubuzwa gutangaza cyangwa kwishyura inyungu ku banyamigabane, kwangirwa gushyiraho amashami mashya, kwangirwa kujya mu bikorwa bishya cyangwa kwagura ibisanzweho, guhagarikirwa gutanga inguzanyo, gushora imari, kwangura ibikorwa byo gutanga inguzanyo no kwangirwa kugera ku mutungo w’inyongera binyuze mu kugura cyangwa gukodesha cyangwa kwiharika.

Hari ukubuzwa kongera kwakira amafaranga abitswa, amafaranga y’ubwishingizi cyangwa ubundi bwoko bw’inguzanyo, kubuzwa kumenyekanisha ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’inyongera zitangwa, imperekeza cyangwa ubundi bwishyu butangwa mu ibanga ku bagize Inama y’Ubuyobozi, n’ibindi bihano mushobora gusanga mu igazeti ya Leta, birimo gucibwa amande ari hagati ya 100,000FRW na miliyoni 10FRW bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Ayo mande yishyurwa n’ikigo ku bushake kuri konte ya BNR mu gihe cy’iminsi 10 uhereye igihe ikigo cyaboneye ibaruwa ikimenyesha ibihano.

Iyo ikigo cyanze kwishyura ku neza, BNR yiyishyura mu buryo bwikora (automatic) akavanwa kuri konti ikigo gifite muri Banki Nkuru.

Amabwiriza mashya kandi avuga ko ikigo cyahanwe gishobora gutanga ubujurire kuri BNR mu minsi irindwi y’akazi uhereye ku itariki cyahereweho ibaruwa imenyesha ibihano. Ikindi kandi icyemezo cya Banki Nkuru y’u Rwanda kuri ubwo bujurire kiba ari icya burundu mu rwego rw’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka