Banki nkuru y’igihugu yafatiriye miliyoni 500Frw adafite ba nyirayo

Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 500,yafatiriwe na Banki nkuru y’igihugu BNR,nyuma y’uko yasanzwe kuri konti zitagikoreshwa.

BNR yafatiriye amafaranga ari ku ma konti atagikoreshwa
BNR yafatiriye amafaranga ari ku ma konti atagikoreshwa

Bivugwa ko konti itagikoreshwa iyo hashize igihe nta gikorwa kiyokorerwaho,urugero nk’iyo ari muri Banki y’ubucuruzi konti imaze amezi 12 idakora, bavuga ko itagikoreshwa.

Amafaranga amaze imyaka 5 kuri konti zitagikoreshwa muri banki z’ubucuruzi yoherezwa muri Banki nkuru y’igihugu.
Iyo ayo mafaranga amaze imyaka 5 muri Banki nkuru y’igihugu ba nyirayo bataje kuyakurikirana, ashyirwa mu mjutungo wa leta.

Mu gihe cyose hagize umuntu ubonetse, yaba ny’iyo konti cyangwa umuzungura we wemewe n’amategeko ni ukuvuga uwo bashakanye cyangwa umwana we,ashobora gutanga impapuro zigaragaza uburangenzira afite kuri ayo mafaranga akayahabwa, nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa BNR.

Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’igihugu, butangaza ko hari impamvu zinyuranye zatumye habaho ayo mafaranga adafite ba nyirayo agomba gucungwa na leta, iya mbere ngo ni abantu bahunze bakajya mu mahanga bityo konti zabo ntizongere gukora.

Indi mpamvu ngo ni uko hari abantu bapfa bari bafite za konti mu mabanki, ariko bagapfa badafite ababazungura, cyangwa abazungura batazi ko bashobora gukurikirana amafaranga yabo mu gihe yamaze kugera mu mutungo wa leta.
Abayobozi bavuga ko amafaranga yoherezwa muri Banki nkuru y’igihugu atari menshi kuko ngo nko mu mwaka ushize wa 2017, bakiriye agera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, ikindi bitaho cyane , ngo ni ukugenzura ko impapuro z’abakurikirana ayo mafaranga mu gihe hari abaje, ari umwimerere kugira ngo hatagira abayiyitirira atari ba nyirayo.

Iyo hagize ababoneka bashaka gukurikirana amafaranga yabo, bandikira banki z’ubucuruzi bari bafitemo konti bazisaba mafaranga yabo, bakagerakaho inyandiko zigaragaza ko ari ayabo. Iyo ibyo birangiye Banki y’ubucuruzi yandikira BNR ikagerekaho n’izindi mpapuro zisabwa.

BNR nayo ikora igenzura ry’ubwo busabe yasanga bufite ishingiro, ikagarura amafaranga kuri konti y’umukiriya muri Banki y’ubucuruzi iba yanditse isaba ko amafaranga agarurwa .Iyo BNR isanze nta shingiro ubusabe bufite, yandikira Banki y’ubucuruzi iyibwira ko bidashoboka amafaranga agarurwa, iyo Banki nayo ikamenyesha umukiriya wayo ko hari ibyo atujuje bityo ko agomba kuzuza ibisabwa.
Banki nkuru y’igihugu ivuga mu minsi iri imbere, ibijyanye no gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo bizajya bigenwa na Minisiteri y’ubutabera .Muri iki gihe bikorwa hashingiwe ku itegeko ryo muri 2015, rigena ibijyanye no gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukubera amateka y’U Rwanda.Aya mafaranga hafi ya yose ni ay’abantu bishwe muli genocide n’intambara ya 1994.Uyahaye agaciro k’uyu Munsi,yaba arenga 6 250 000 000 Frw kubera Inflation.Ibuka ko Mutzig yaguraga 80 Frw muli 1994.Mu Rwanda hari Families zazimye burundu.CNRG ibarura izirenga 6000. Kubera ko ku Munsi w’Imperuka Imana idusezeranya Umuzuko w’abantu bapfuye bayizera ,nukuvuga abapfuye bayumvira nkuko Yesu yabivuze muli Yohana 6:40,bamwe muli aba basize amafaranga yabo bazayishyuza ama Banks babitsagamo.Gusa nyuma y’Umunsi w’Imperuka,nubwo bitanditse muli Bible,nta Monetary System izabaho.Kubera ko Imana izaha abazarokoka kuli uwo Munsi ikintu cyose.Ikureho ibibazo byose,harimo indwara n’Urupfu byatumaze.Byisomere muli ibyahishuwe 21:4.Niba wifuza kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera mu byisi gusa,ahubwo ushake n’imana.Niyo ubwayo ibigusaba muli Zefaniya 2:3.Nkuko 2 Peter 3:13,havuga,dutegereje isi ya paradizo n’ijuru bishya.It is not a dream. Jye n’abo dusengana,tubyizera 100%.Niyo mpamvu tujya mu nzira tugakora Umurimo wo Kubwiriza Yesu yasize asabye umukristu nyakuri wese.Bisome muli Yohana 14:12.Yesu yadusabye kubikora ku buntu,tudasaba amafaranga.Nabyo bisome muli Matayo 10:8.

rukabuza yanditse ku itariki ya: 27-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka