Ba Rwiyemezamirimo bo mu ntara y’Amajyepfo baranenga gahunda ya Hanga umurimo

Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’Amajyepfo, bemerewe kuzahabwa inguzanyo muri gahunda ya Hanga umurimo, barinubira uburyo amabanki akomeje gutinza ibikorwa byo kubaha inguzanyo basaba, nk’uko gahunda ibibemerera.

Aba barwiyemezamirimo, bagaragaza uburyo imishinga yabo yatoranyijwe muri gahunda ya Hanga umurimo, yatangijwe umwaka ushize wa 2011, hashize amezi asaga umunani bategereje iyo nguzanyo bemerewe.

Kuri ubu bavuga ko amabanki ataborohereza kubona izo nguzanyo, bikabakururira ubukene bikanadindiza ibikorwa byabo basanzwe bikorera, nk’uko bitangazwa na bamwe muri bo.

Ati: “Amaso yaheze mu kirere, mbona baradukinishije kuko iyo iyi gahunda iba yarateguwe amabanki ntiyari kutwigiraho ntibindeba. Badutesheje umurongo wo gukora kuko twari twapanze gahunda nyinshi ariko zose zahindutse zeru”.

Mu mishinga yatoranyijwe mu ntara y’amagepfo igera ku 160. Ba nyiriyo bifuza ko amabanki n’ikigega cy’ingwate (BDF) na Ministere y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM), byakumvikana ku buryo batakomeza kubirenganiramo.

Igera kuri 20 gusa niyo imaze kwemererwa inguzanyo mu mabanki.

Thomas Nkotanyi, uhagarariye gahunda ya Hanga umurimo mu ntara y’Amajyepfo yizeza ba rwiyemezamirimo ko icyo kibazo bari kugikoraho kandi uko iminsi igenda yicuma niko hari icyizere cy’uko izo nguzanyo zizagera kubo zigenewe.

Abafite imishinga bataratangira gushyira mu bikorwa yemejwe muri iyi gahunda ,kugeza ubu nabo bavuga ko batorohewe n’ibyangombwa bitandukanye basabwa n’amabanki, dore ko rimwe na rimwe biba bisaba kuba baratangiye gukora.

Ibi bisa n’ibitandukanye gato n’ibyo bari babwiwe batangira iyi gahunda, kuko bari babwiwe ko bazahita bahabwa amafaranga bagatangira gukora nta zindi mbogamizi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntabwo bisobanutse numva ngomugiye gutangira icyiciro 2 nicyambere mutarakirangije amasoyaheze mukirere ku bomuntara yamajyepfo ababishizwe babakirikirane kuko bitabaye ibyo mwaba mutesha igihe abantu mugerageze murebe aho byapfiriye

yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka