Ba rwiyemezamirimo bakora nabi bagomba guhagurukirwa

Nyuma yo kugaragara ko hakunze kubaho ibibazo hagati ya ba rwiyemezamirimo n’inzego za Leta zitanga amasoko kubera imikorere idahwitse, ba rwiyemezamirimo badakora neza bagiye guhagurukirwa.

Ba rwiyemezamirimo ni rumwe mu nzego usanga zihora mu majwi kubera haba hari ibikorwa byadindiye cyangwa byahombye biturutse kuri bo.

Mu ntara y’Amajyepfo hari imihigo y’umwaka ushize yagiye iza munsi ya 50% ndetse ikongera gushyirwa mu mihigo y’uyu mwaka biturutse mu mikorere itaragenze neza ya ba rwiyemezamirimo ndetse bamwe bagata amasoko bahawe cyangwa ntibuzuze inshingano.

Kubera ko Leta isaba ko ibikorwa byayo binyura mu masoko hakenewe kongera ingamba zigamije kubungabunga imikoranire iri hagati ya ba rwiyemezamirimo n’inzego zitanga amasoko.

Imirimo imwe iracikirizwa kubera ba rwiyemezamirimo bakora nabi.
Imirimo imwe iracikirizwa kubera ba rwiyemezamirimo bakora nabi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asanga abayobozi b’uturere bagomba gukurikirana ba rwiyemezamirimo igihe hatanzwe amasoko, bakajya berekana ibikorwa uko bikorwa mu gihe cy’icyumweru n’uburyo bigerwaho, mu gihe binaniranye hakarebwa izindi ngamba zigomba gufatwa hakurikijwe amabwiriza agenga amasoko.

Leta nayo ngo igomba kureba ubushobozi bw’uhawe isoko, kuko byagaragaye ko inzego z’ibanze, Leta n’ibigo biyishamikiyeho bikunze guha amasoko abantu basaba amafaranga make bikavamo kwambura abo yakoresheje cyangwa se agata isoko yahawe.

Rutayisire Francois uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyepfo atangaza ko inzego zitanga amasoko zikwiye kwita ku kureba ubushobozi bwa rwiyemezamirimo.

Mu rwego rwo guca iki kibazo no kwirinda gukomeza guhindanya isura ya ba rwiyemezamirimo, urugaga rw’Abikorera rurasaba Leta ko yabafasha gushyira mu byiciro ba rwiyemezamirimo, hakamenyekana ngo isoko ringana gutya rigomba Rwiyemezamirimo ufite ubushobozi bungana gutya.

Mu gihe haramuka hakozwe ibyiciro bya ba rwiyemezamirimo ngo hazavaho ikibazo cy’uko rwiyemezamirimo ata isoko ngo ryamunaniye cyangwa ajyanwe mu nkiko kuko yambuye abo yakoresheje bityo n’ibihombo ku nzego zatanze amasoko biveho.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka