Avance kuri barwiyemezamirimo ni intandaro yo guhemuka

Abakiriya na barwiyemezamirimo ntibabona kimwe umuco wo kwaka avance mbere yo gukorerwa serivise kuko bikunda kuvamo guhemukirana.

Abatungwa agatoki cyane mu guhemuka bariye avance ni abakora muma atoriye adoda imyenda, akora ibikoresho by’ububaji n’abakora mu bwubatsi, abashoferi n’abandi.

Nubwo hari abakiriya benshi bibwira ko kwaka avance bikuweho byagabanya guhemukirana hagati y’utanga serivice n’uyihabwa, ngo sibyo ahubwo kuba avance yakurwaho ngo byakongera ubuhemu nk’uko ba rwiyemezamirimo babyemeza.

Ba rwiyemeza mirimo bavuga ko iyo umuntu aguhaye avance biguha ikizere ko afite gahunda ntakuka kuko atayihindura ngo ahombe amafaranga ye aba yaraguhaye mbere.

Umubaji ufite ateriye mu karere ka Ngoma twaganiriye tariki 27/06/2012 yatangaje ko we arangije gukora ikintu nta avance gifite atabura kukigurisha undi uje ufite amafaranga atitaye ko hari uwamuhaye komande kuko aba atizeye ko agifite gahunda.

Yagize ati “Umuntu ashobora kuguha komande yo kubaza ibintu nyuma agakena cyangwa amafaranga yateganyaga ntayabone ubwose urumva wajya kubimenya utarahombye? Iyo yaguhaye avance aremera akaguza akaza kwishyura ngo ntahombe ya avance.”

Ariko nubwo ba rwiyemezamirimo batsimbarara kuguhabwa avance bivugwa ko nabo bahemuka cyane kuko ntawusubiza inyuma amafaranga ku buryo hari igihe bafata avance zirenze ubushobozi bw’ibyo bakora bityo bagahemuka.

Umugabo witwa Kayishema we avuga ko gutanga avance byamukozeho ubwo yadodeshaga imyambaro y’ubukwe kuko byatumye arinda guserera n’uwo yayihaye bikageza n’aho aterura igitambaro ngo yiyishyure.

Yabisobanuye agira ati “Abantu badatinya ko imyenda uyambara mu bukwe bwawe bakaguhemukira! Natanze avance y’ibihumbi 10 ariko ibyo umudozi yankoreye ntibibaho narinze gukodesha kandi nari maze amezi abiri nyamuhaye. Byageze aho ndida kwinjira mpita mfata igitambaro kuko hari hashize amezi atanu.”

Hari abavuga ko bakurikije uburyo abantu bamaze guhemukirwa muri ubwo buryo ari benshi avance yakurwaho umuntu niba yiyemeje kuba rwiyemezamirimo akabikora afite ubushobozi atari ukwaka avance ngo agure ibikoresho.

Uku guhemukirana bivugwa no mubashoferi aho ukodesha imodoka mu bukwe ubundi hakaba ubwo abanje kujya kwitwarira abantu nyamara isaha mwahanye yageze ubundi akagukereza kandi wakagomye guhita wifatira indi ubonye hafi iyo udatanga avance.

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu, Mupenzi George, mu nama n’abanyamakuru iherutse mu kwezi kwa Gatanu 2012 yiyamye abantu batanga serivice mbi kabone nubwo baba bikorera kuko bigira ingaruka mbi ku isura y’akarere ndetse n’ igihugu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka