Arashinja Gitifu w’Akagari kumuhombya bigatuma banki iteza utwe

Nyirangendahimana Madolene wo mu Karere ka Kamonyi ababazwa n’uburyo Gitifu w’Akagari yamwambuye amafaranga yari amurimo bigatuma Banki iteza cyamunara umurima we.

Madolene yambuwe na Gitifu w'Akagari bituma Banki iteza utwe
Madolene yambuwe na Gitifu w’Akagari bituma Banki iteza utwe

Nyirangendahimana avuga ko Gitifu w’Akagari ka Mwirute, mu Murenge wa Rukoma witwa Mukanyabyenda Justine, amurimo ideni ringana n’ibihumbi 134.920RWf yamuhaye ayakuye mu nguzanyo yatse muri Banki yitwa “Urwego Opportunity Bank”.

Uyu mugore wakoraga akazi k’ubucuruzi buciriritse, ngo yari yasabye inguzanyo y’ibihumbi 200RWf muri iyo Banki.

Uwo Gitifu ngo yahise amuguzamo ibihumbi 100RWf, amubwira ko azamufasha kuyishyura. Nyuma y’aho ngo yanafashe ibicuruzwa by’ibihumbi 34920RWf.

Nyirangendahimana akomeza avuga ko kutishyurwa n’uwo Gitifu byamuviriyemo guhomba no kubura uko yishyura banki, maze iteza umurima we yari yatanzeho ingwate.

Ahamya ko icyo cyibazo cyabaye mu mwaka wa 2015, akaba yarakigejeje ku buyobozi bw’Umurenge wa Rukoma.

Ubuyobozi bw’uwo murenge ngo bwamuhaye itariki ntarengwa ya 15 UKuboza 2016 ko azaba yarangije kwishyura, ariko ngo ntiyigize abikora.

Agira ati “Avuga ko agiye kuyashyira ku murenge nkazayahasanga, ariko ngezeyo inshuro enye zose nsanga atarayahashyira.”

Aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today ku murongo wa telefone, uwo Gitifu w’Akagari yavuze ko nta muturage afitiye umwenda.

Tariki ya 08 Gashyantare 2017, Nyirangendahimana yagejeje icyo kibazo ku muyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable ubwo yari ari mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Gishyeshye, mu Murenge wa Rukoma.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yijeje uwambuwe na gitifu kumwishyuriza
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yijeje uwambuwe na gitifu kumwishyuriza

Udahemuka atangaza ko imyitwarire yaranze uwo munyamabanga nshingwabikorwa idakwiye kwihanganirwa.

Agira ati “Ku kibazo cy’uriya muturage wambuwe na gitifu, tugiye kwicara nk’ubuyobozi bw’akarere, tukigeho , ku buryo uriya muturage azishyurwa ndetse n’ibyo yahombye akabisubizwa.”

Umuyobozi w’akarere yagaye ingeso yo guhishirana yagaragaye kuri iki kibazo, kuko avuga ko yakimenyeye mu nama kandi hari abandi bayobozi bari bakizi ntibakimubwire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ibyobinu nibishoboka harimo namatiku hazabeho gushishoza hatazagira uharenganira.

alias yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Ese ko yari akugobotse nku muyobozi ibyo wakoze nibyo? na bandi bayobozi bameze nkawe babonereho isomo

mbega akaga!"!"

peter yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Uwo Gitifu yarahemutse birenze akwiriye kwishyura agashyiraho n’impozamarira, kuko ibyo birarenze.

NSHIMIYIMANA François yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Yooo!uwo muyobozi yarahemutse!

Alias Ndugu yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Gitifu we ibyawe birakurangiranye kabisa wagiye kera kubusa. Ariko nawe ibyo bintu wakoze birakabije ndetse birababaje.

Damas yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka