Amasoko y’i Kigali ntiyaremeye ku Giticyinyoni nk’uko byari biteganyijwe

Nyuma y’ifungwa ry’isoko rya ‘City Market’ n’iry’ahitwa Kwa Mutangana (Nyabugogo), yombi yo mu Karere ka Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kanama 2020 nta muntu n’umwe wari uhari.

Aho kuremera ku Giticyinyoni, isoko ry'imboga ryaremeye i Nyabugogo ku Mashyirahamwe
Aho kuremera ku Giticyinyoni, isoko ry’imboga ryaremeye i Nyabugogo ku Mashyirahamwe

Muri aya masoko habaga hari urujya n’uruza rw’abantu babyigana baza kurangura ibiribwa, babijyana kubicuruza hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko amasoko yacururizwagamo ibyo biribwa yimuriwe ahitwa ku Giticyinyoni hirya ya Nyabugogo, n’i Kanyinya hejuru kuri Shyorongi.

Ubwo twageraga ku Giticyinyoni mu kibuga cyari kuba kirimo ibiribwa bitandukanye muri iki gitondo, twasanze hari imboga z’amashu zonyine.

Uwitwa Clementine na bagenzi be bari bahagaze bameze nk’abatazi icyo bakora kuko bari bamaze kubwirwa ko imodoka zazanye ibicuruzwa zikabura abaguzi zigasubira inyuma.

Ku Giticyinyoni haremeye isoko ry'amashu gusa
Ku Giticyinyoni haremeye isoko ry’amashu gusa

Clementine yagize ati “Twari tuje kurangura inyanya, karoti, intoryi n’ibindi, none tugiye gusubirirayo aho”.

Umucuruzi rukumbi wacururizaga amashu mu kibuga cyo ku Giticyinyoni cyimuriwemo isoko ryaremeraga Kwa Mutangana, avuga ko yayavanye i Rubavu amuhenze, ariko akaba arimo kugurisha ahomba bitewe n’uko yabuze abaguzi.

Aha Kwa Mutangana habaga huzuye abantu buri gitondo
Aha Kwa Mutangana habaga huzuye abantu buri gitondo

Yagize ati “Numviye amategeko ariko nanjye ndabona nza kuyapakira (amashu) nkayakura hano kuko nta n’umutekano uhari, urabona ko bitanatwikiriye biraza kwangirika, ubu ndagurisha ishu rimwe ku mafaranga 150 cyangwa munsi, ubusanzwe ryagurwaga amafaranga 200”.

Tugarutse muri Nyabugogo ahitwa mu Inkundamahoro (mu Mashyirahamwe), isoko riri haruguru hirya y’iryafunzwe ryo Kwa Mutangana, twasanze za modoka zose zari kuba zagiye ku Giticyinyoni zirimo gupakururira ibicuruzwa kuri iryo soko, abaguzi bose ari ho baje.

I Nyabugogo aho isoko ryaremeye
I Nyabugogo aho isoko ryaremeye

Umwe mu baje kurangura inyanya uzwi ku izina rya Mama Bertin, yagize ati “Jyewe nazindukiye ku Giticyinyoni kurangura imboga zitandukanye nsangayo amashu gusa mpita ngaruka hano, ubu se turarangura bimwe hano ibindi tubirangure ahandi! Nibatubwire isoko rimwe tujyamo”!

Umwe mu bacuruzi baranguzaga inyanya Kwa Mutangana, yanze kwivuga amazina ariko avuga ko yitwa Mama Diane, yavuze ko mu mabwiriza abaranguza ibiribwa bose muri Nyabugogo bari bahawe, ngo babwiwe ko nta modoka igomba gupakururira ku muturirwa ku Mashyirahamwe.

Ati “Twazanye ibicuruzwa tubikuye mu ntara, byageze ku Giticyinyoni saa cyenda z’igicuku, turahagarara tubura umukiriya n’umwe kubera ko hano ku Mashyirahamwe hari izindi modoka bari bakinguriye, urumva ko nta muguzi wari kurenga aha ngo aze ku Giticyinyoni”.

Arakomeza ati “Twabonye bituyobeye kandi ibicuruzwa byacu birimo kubora, umuyobozi w’Umurenge wa Kigali na we yari ahari, yafashe plaque (nimero) z’imodoka zacu aratureka tuza hano natwe kuko ni ho hari isoko ry’ibintu byose”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Claude Niyibizi, yahakanye ibyo abo bacuruzi bavuga ko ari we wabemereye kuva ku isoko ryashyizwe ku Giticyinyoni bakinjirana ibicuruzwa muri Nyabugogo.

Yagize ati “Barabeshya! Ntabwo twashyiraho amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ngo tugaruke tube ari twe tuyica, mu gitondo haje imodoka zigera kuri eshanu zitwaye ibiribwa ziracuruza ziragenda”.

Aba bacuruzi bavuga ko bageze ku Mashyirahamwe bamaze gutanga ibicuruzwa bari bafite, abapolisi babaka impushya zo gutwara ibinyabiziga byazanye ibyo bicuruzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka