Amasoko abiri y’i Kigali yabonetsemo imibare iri hejuru y’abanduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) iravuga ko abanduye Covid-19 ku matariki 14-15 Kanama 2020 banganaga na 152, benshi muri bo bakaba ari abanduriye mu masoko yo mu mujyi wa Kigali ya City Market(Nyarugenge) n’ahitwa kwa Mutangana(Nyabugogo).

Isoko ry'i Nyabugogo ahitwa kwa Mutangana na ryo ngo ririmo abantu benshi badakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Isoko ry’i Nyabugogo ahitwa kwa Mutangana na ryo ngo ririmo abantu benshi badakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yabitangarije RBA ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 16 Kanama 2020, mu kiganiro yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), Ignatienne Nyirarukundo.

Yari kumwe kandi n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari abaturage cyane cyane mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi, batangiye kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.

Dr Ngamije yagize ati "Abo banduye hafi ya bose (ku wa gatanu no ku wa gatandatu) twabasanze ahantu habiri, mu isoko ryo mu Mujyi wa Kigali hamwe n’aho bakunda kwita kwa Mutangana imbere no hanze"

"Bigaragara ko bahangayikishijwe cyane no gukorera amafaranga bakunguka, ariko ntibumve ko hari ikibazo".

Isesengura ngo rigaragaza ko muri aya masoko hari ikibazo cyo kutambara agapfukamunwa, aho bamwe ngo batagafite abandi bakakambara munsi y’akananwa, ndetse bagatera intebe bakaganira begeranye, hakaba n’aho usanga badafite amazi yo gukaraba.

Dr Ngamije akomeza avuga ko Guverinoma igiye gukaza ingamba zo gukurikirana abahuye n’abo bantu ndetse n’abarema cyangwa abakorera muri ayo masoko no mu yandi, ku buryo ibizavamo ari byo bizatuma hafatwa ibyemezo bishya.

Minisitiri w’Ubuzima yatangaje kandi ko bazajyana abatangabuhamya bafatiwe mu masoko yo mujyi wa Kigali no kwa Mutangana, bakazabwira bagenzi babo igihombo bagiriye mu kumara ukwezi badakora (kuko ubu barimo kuvurwa).

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Nyirarukundo Ignatienne na we avuga ko imikorere mu masoko igiye guhinduka mu buryo bwihariye, ndetse akaba ashobora kwimurirwa ahagutse mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.

Ati "Twabajyana nko ku Giticyinyoni n’ahandi, kugira ngo bigabanye uwo mubyigano hagati mu mujyi".

Imibare y’abanduye Covid-19 ku wa gatanu no ku wa gatandatu w’iki cyumweru gishize, iri mu ya mbere iri hejuru icyo cyorezo gifata buri munsi kuva aho kigereye mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020.

Kugera ku wa gatandatu tariki 15 Kanama 2020, imibare y’abo Covid-19 yafashe mu Rwanda yari imaze kuba 2,352, abari bamaze gukira bose hamwe bari bageze ku 1,631 naho abari bakivurwa ari 713.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka