Amasezerano ya nyuma y’itangizwa ry’umuhanda wa Gari ya moshi yasinywe

U Rwanda na Tanzania byiyemeje gutangira kubaka inzira ya gari ya moshi Isaka-Kigali mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka wa 2018.

Kuva ibumoso Ministiri Makame wa Tanzania, hamwe n'Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Jean de Dieu Uwihanganye, bashyira umukono ku masezerano agena uburyo umuhanda wa gari ya moshi uzubakwa
Kuva ibumoso Ministiri Makame wa Tanzania, hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Jean de Dieu Uwihanganye, bashyira umukono ku masezerano agena uburyo umuhanda wa gari ya moshi uzubakwa

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye niwe washyize umukono ku masezerano agena uburyo uwo muhanda uzubakwa.

Ku ruhande rwa Leta ya Tanzania, ayo masezerano yashyizweho umukono na Ministiri w’icyo gihugu ushinzwe ibikorwa, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’Itumanaho, Prof Makame Mnyaa Mbarawa uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Impande zombi zemeje ko zirimo gushakisha ahazava igishoro cyo kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibirometero 500 kuva ahitwa Isaka muri Tanzania, kugera i Kigali unyuze mu Bugesera aharimo kubakwa ikibuga cy’indege.

Jean de Dieu Uwihanganye yagize ati "Ni umushinga wari ufite agaciro k’amadolari y’Amerika miliyari 2.5 azatangwa n’ibihugu byombi, ariko ashobora kwiyongera; akazashakwa mu buryo bubereye abaturage".

Aya masezerano aravuga ko uyu muhanda uzatangira kubwakwa mu Ukwakira 2018
Aya masezerano aravuga ko uyu muhanda uzatangira kubwakwa mu Ukwakira 2018

Yasobanuye ko imirimo yo kubaka uwo muhanda izamara imyaka itatu cyangwa ine kuva mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka.

Leta z’ibihugu byombi zivuga ko zizakorana n’abikorera cyangwa zigasaba inguzanyo, kugira ngo uwo muhanda wa gari ya moshi zitwarwa n’amashanyarazi wubakwe.

Minisitiri Makame wa Tanzaniya avuga ko ibihugu byombi bizaba byubatse amateka akomeye kuko u Rwanda ruzaba rubaye nk’urwigerera ku nyanja nini y’u Buhinde.

Yagize ati "Gari ya moshi itwara abantu izagenda ku muvuduko wa kilometero 160 mu isaha, mu gihe itwara ibintu izagendera kuri kirometero 120 mu isaha".

Avuga ko ibicuruzwa byamaraga iminsi itanu mu nzira kuva ku cyambu cya Dar Es Salaam, bitazarenza amasaha 16 bitaragera mu Rwanda.

Prof Makame yasobanuye ko umuhanda wa gari ya moshi kuva ku cyambu kugera Isaka nawo urimo kubakwa mu buryo bugezweho.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyamakuru batandukanye
Uyu muhango witabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

U Rwanda rugaragaza ko Umuhora wo hagati ugera ku cyambu cya Dar Es Salaam ari wo wa hafi cyane kurusha kujya i Mombasa muri Kenya, kandi rukaba ruwunyuzamo ibicuruzwa byinshi.

Mu mwaka ushize wa 2017 ibicuruzwa biva cyangwa biza mu Rwanda binyujijwe kuri icyo cyambu byageraga kuri toni 1,200,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye ubufatanye hagati y’uRwanda na Tanzania. Imana ibibafashemo, bizagende meza, bese uwo muhogo. Kandi iyo ugize ishyaka ryIbyiza Ikubera umuterankunga

Charlotte yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka