- Ibi ni bimwe mu bihugu 10 bya mbere mu bukungu muri Afurika byasinye aya masezerano
Ayo masezerano uko ari atatu ni ayo gukuraho inzitizi mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika yasinywe n’ibihugu 44, ayo koroshya urujya n’uruza rw’abantu yasinywe n’ibihugu 27 ndetse n’andi yiswe Kigali Declaration yasinywe n’ibihugu 43.
Afurika y’Epfo yari ku isonga ry’ibihugu byahise bisinya aya masezerano. Perezida wayo mushya Cyril Ramaphosa anagaragaza ko igihugu cye kiteguye gufatanya n’ibindi muri uru rugendo rugamije gutuma Afurika yigira.
- Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe yishimira isinywa ry’amasezerano ya AfCFTA
Ramaphosa yari yatangaje ko uretse gukuraho inzitizi mu bucuruzi, Afurika y’Epfo yiteguye gufungura imiryango kuri buri wese.
Yagize ati “Ni gute wavuga ko wakuyeho inzitizi mu bucuruzi n’ubuhahirane ariko ukabuza abantu kwisanzura mu gihugu cyawe? Ubundi byose birajyana.”
Yabitangaje mu kiganiro yatanze muri iyi nama ku munsi wa Kabiri, aho yanabajijwe ku kibazo cy’Abanyarwanda bimwa viza zo kwinjira muri iki gihugu ariko akizeza ko icyo kibazo kitazongera kubaho.
- Abanyamuryango ba AU baririmba indirimbo yubahiriza uyu muryango
Ibindi bihugu bitari byitezwe gusinya kuri aya masezerano ariko bikaza gutungurana bisinya, ni Maroc yashyize umukono ku masezerano yo gukuraho inzitizi mu bucuruzi ariko yizeza ko korohereza urujya n’uruza rw’abantu nabyo bizakurikiraho.
Nigeria niyo itagaragaye mu bihugu bikomeye mu isinywa ry’aya masezerano, nyuma y’uko Perezida wayo Mohammadu Buhari ayikuyemo ku munota wa nyuma avuga ko azabanza kugisha inama.
- Henry Rabary Njaka, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Madagascar asinya
Dore ibihugu byose uko byasinye:
- .
Inkuru bijyanye na: African Union meeting
- Nigeria hari ibyo igikemura, nibirangira izaza - Perezida Kagame
- Dore ibitazibagirana mu nama ya AfCFTA yasoje
- Inzozi z’imyaka 40 z’ubucuruzi budafite inzitizi muri Afurika zasohoye - Perezida Kagame
- U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 45Frw iza kuri moto
- Abayobozi batazasinya amasezerano ya AfCFTA ni abagizi ba nabi - Obasanjo
- Guteza imbere ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ntibyumvikane nko guheza isi- Perezida Kagame
- Kwitegura gusinya amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi muri Afurika birarimbanyije
- Gukora ubucuruzi budakumirana mu Banyafurika ni ibyo kwishimirwa - Mushikiwabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|