
Leta y’u Rwanda ifite icyifuzo cyo kuzaba yinjiza amadolari y’Amerika miliyoni 800 avuye mu igurishwa ry’amabuye y’agaciro akomoka mu gihugu mu 2020.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) gikomeza kivuga ko u Rwanda ruzaba rugeze ku madolari miliyari imwe n’igice muri 2024, azaba ava mu kugurisha amabuye y’agaciro buri mwaka.
Iyi ntego igomba kuzashyirwa mu bikorwa n’Ishyirahamwe ry’Abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Associtation), rihurije hamwe amakoperative n’ibigo bikora uwo mwuga.
Kuva mu 2014 amakoperative acukura amabuye y’agaciro yari yararetse gukorera hamwe, bitewe n’uko abayobozi bayo baregwa kuba barayahombeje.
Kuri ubu ayo makoperative amaze kubona abayobozi bashya yizeza ko hamwe n’ibigo bicukura amabuye y’agaciro, bazagera ku mugambi wa Leta.
Uhagarariye Inama y’ubuyobozi y’Urugaga rw’amakoperative acukura amabuye y’agaciro (FECOMIRWA), Manishimwe Gerald agira ati:”Iyo ntego tuzayigeraho kuko twatangiye gukorera ku mihigo”.
Amakoperative acukura amabuye y’agaciro asaba Leta kuyorohereza mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubucukuzi, gukomeza gusonerwa imisoro ndetse no kugabanirizwa ikiguzi cyo gushora imari.
Donat Nsengumuremyi uyobora Ishami rishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo cy’Igihugu (RMB), avuga ko imbogamizi ya mbere amakoperative yari afite yari iyo kudashyira hamwe.
Ati “Igisigaye ni ugushaka ubumenyi(tekiniki) ndetse no guhuza ubushobozi kugira ngo babone igishoro gihagije cyo gukora ishoramari.”
Amakoperative agize FECOMIRWA avuga ko ategereje indishyi izava ku bari abayobozi bayo bayahombeje umutungo w’amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni ijana, bakaba bakirimo kuburana mu nkiko.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Koko, uretse kubeshyanya ninde munyarwanda ufite ubushobozi bwo kuba yakwishyura 1.100.000.000Rwf? Ni mushakire muzindi ngamba zatuma mukora neza, naho ubundi wapiiiiiiiiiiiiiii kabisa.
Ntacyo nimba arinjye wibeshya, ubwo tuzabireba tunabigireho.