Amakarita ya MTN agiye kuvaho

Ikigo gicuruza serivisi z’itumanaho cya MTN Rwandacell Ltd cyatangaje ko guhera tariki 15 Gashyantare 2020 kizatongera kugurisha amakarita yabaga ariho amainite, aho uwayiguraga byamusabaga kuyiharura cyangwa kuyishishura kugira ngo abone uko ashyiramo amainite yifashishije imibare iba iri kuri iyo karita.

Amakarita ya MTN aravaho guhera tariki ya 15 Gashyantare 2020 (Ifoto: Internet)
Amakarita ya MTN aravaho guhera tariki ya 15 Gashyantare 2020 (Ifoto: Internet)

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MTN Rwanda, rivuga ko amainite (Airtime) azajya agurwa hifashishijwe uburyo bwo kuyahererekanya ava muri telefoni imwe ajya mu yindi, cyangwa hagakoreshwa uburyo bwo kuyagura kuri ‘Mobile Money’.

Alain Numa ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda yabwiye Kigali Today ko ayo makuru ari impamo.

MTN ngo yahisemo kugumana ubwo buryo bwonyine kuko ngo ari bwo bworohera abakiriya bakenera kugura amainite ya MTN.

Ubwo buryo kandi ngo bugamije gushyigikira gahunda ya Leta yo kugabanya impapuro zikoreshwa no gushyigikira gahunda y’isuku, dore ko wasangaga hari uwarangizaga gukoresha iyo karita akajugunya agapapuro kakaba kateza ikibazo ku bidukikije.

MTN ivuga ko nubwo yo izahagarika kugurisha amakarita tariki 15 Gashyantare 2020, amakarita azaba akiri hanze yo ngo azakomeza gukora kugeza arangiye.

Iri ni itangazo rya MTN risobanura iyo mikorere mishya:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka