Amajyepfo: Ubuyobozi buranenga abacururiza inzoga mu ngo no mu mashyamba

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hari abacuruzi b’inzoga bafunze utubari ariko bakajya kuzicururiza mu ngo cyangwa mu mashyamba n’ahandi hihishe kandi bibujijwe kunywera hamwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Jabo Paul, yabitangaje nyuma y’inama y’umutekano yabereye mu karere ka Muhanga ihiuje inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Muri iyo nama yabaye abanyamakuru bahejwe ku ngingo zimwe na zimwe, hagaragajwemo ishusho y’umutekano muri rusange by’umwihariko aho ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Jabo Paul, yavuze ko hari hasanzwe hakorwa inama mu buryo bw’ikoranabuhanga byafashaga ariko iyo bibaye ngombwa banahura bagakora inama bahanye intera kugira ngo hafatwe umurongo mushya.

Intara y’Amajyepfo igaragaza ko muri rusange umutekano wifashe neza no ku bijyanye n’ingamba zo guhangana na Coronavirus ariko hakiri ibibazo by’abantu barenga ku mabwiriza abo bakaba bateganyirizwa ibihano.

Avuga ko usanga hari abagikora ingendo zitemewe kimwe n’abihaye kujya bacururiza inzoga ku gasozi ibyo ngo bikaba bidakwiye ko abantu barambirwa mu ngo zabo.

Jabo Paul avuga ko atumva impamvu abantu banga iwabo bagakunda ku gasozi
Jabo Paul avuga ko atumva impamvu abantu banga iwabo bagakunda ku gasozi

Agira ati, “Gushinga akabari mu rutoki cyangwa mu cyumba ahantu, ingaruka zo kubikora zisumba cyane amande uba uri bucibwe urahanwa rero, ikindi sinumva ukuntu umuntu arambirwa iwe mu rugo. Ni gute umuntu arambirwa iwe mu rugo akumva yajya ku gasozi kandi ashobora kuzanira icyorezo umuryango we?”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko no mu Karere ka Muhanga ibintu byagendaga neza usibye abacuruzi basa n’abarambiwe kuguma mu rugo no guhagarika akazi ibyo ngo bituma hari abacuruzi batemerewe gufungura barenga ku mabwiriza bagafungura.

Gusa ngo utubari ni two twazengereje abashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID 19 kuko usanga abacuruza inzoga barahimbye andi mayeri yo kuzijyana mu bwihisho kuzicururizayo.

Agira ati, “Abacuruza inzoga bahimbye andi mayeri inzoga barazijyanye bazicururiza mu nsina mu rutoki, mu mashyamba usanga bakomeza kubangamira amabwiriza kandi uko twitwara niko bigira ingarurka ku guhangana na Coronavirus”.

Mu Ntara y’Amajyepfo abantu hafi 4.000 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bamaze gucibwa amande asaga miliyoni 60 frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka