Amahirwe ku rubyiruko rwo mu Rwanda rushaka kubyaza akamaro impano bifitemo
Urubyiruko rwo mu Rwanda rwiyizera ku mpano rurahamagarirwa kuzamura amahirwe yabo yo kwihangira umurimo bifashishije impano zabo, bitabira amahushanwa sosiyete INDIAFRICA iri gutegura, azaba agamije kureba abahiga abandi bagahabwa amahirwe.
INDIAFRICA 2014 ni amarushanwa ari gutegurwa ahazatoranywa abahanga mu rubyiruko bashoboye gukora imishinga myiza ibyara inyungu (Business), gukora ibijyanye n’ibikora byamamaza (Poster Design) no mu bufotozi (Photography).

10 ba mbere bazatsinda baturutse mu Buhinde no muri Afurika bazahembwa amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u Buhinde ibihumbi 25, ndetse banahabwe amahirwe yo kuzenguruka isi bamurika ibikorwa byabo.
Sudhir John Horo, umwe mu bategura aya marushanwa, atangaza ko buri rubyiruko rwo mu Rwnda rushaka kuba rwiyemezamirimo cyangwa kwinjira mu bikorwa bibyara inyungu ndetse no ku ba hanzi n’abanyabugeni ko bahagarirwa kwitabira aya marushanwa.
Agira ati “Icyo dushaka kubwira abantu ni uko aho gushakisha akazi ukaba ufite igitekerezo kiza cyangwa impano INDIAFICA yabafasha kwiteza imbere, aho kuba abashaka akazi ahubwo bakaba abagatanga.”
Kwinjira muri aya marushanwa ni ubuntu, aho amakuru yose ajyanye n’iri rushanwa ubyifuza yayasanga ku rubuga rwa INIDAFRICA (http://indiafrica.in/). Ibice umuntu yasabamo ni ibijyanye ibidukikije, ubuhinzi, ubuzima, ubuhanzi n’umuco.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|