Amafaranga aba yanduye cyane kandi ntiwayamesa, twirinde kuyahererekanya - Min. Shyaka

Amabwiriza yo kwirinda ikwirakizwa rya Covid-19, avuga ko serivisi zose zisaba kwishyura amafaranga zishyiraho uburyo abaturage bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibi birareba abacuruzi bose, byaba ari ukwishyura amafaranga make cyangwa menshi. Gusa ngo hari bamwe mu bacuruzi batemerera ababagana kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro na Radiyo Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 03 Kamena 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko amafaranga ahererekanyijwe mu ntoki ari inzira yihuse ishobora gukwirakwiza Covid-19, akaba ari yo mpamvu hashyizweho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri serivisi zose.

Yagize ati “Amafaranga aba yanduye cyane, kandi iyo bayaguhaye ntubanza kuyamesa. Nta n’uwayanga ngo kuko yanduye. Ni yo mpamvu rero, abacuruzi bose basabwe kwemerera abaturage kujya bishyura badakoze ku mafaranga, baba abishyura bakoresheje ikarita za banki cyangwa imirongo y’itumanaho”.

Mu bishyurana hakoreshejwe imirongo ya telefone, hakuweho amafaranga uwishyura agomba kurenza ku giciro cya serivisi ahawe, kuko abacuruzi bahawe amakarita yo kwishyuriraho, batagombye gusaba abaguzi kurenzaho andi mafaranga.

Minisitiri Shyaka yavuze ko abacuruzi n’abaguzi bagomba kubyuhahiriza, batabanje gukomeza kwibutswa n’inzego z’umutekano cyangwa ngo babanze bahanwe, kuko ibihano atari cyo kigambiriwe, ahubwo icy’ingenzi ari ukurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.

Kuva kuri uyu wa 03 Kamena, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu, ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo kuri moto byongeye gusubukurwa, aho abishyura basaba kwishyura badahererekanyije amafaranga mu ntoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka