Amadini agiye kujya asorera abakozi akoresha bahembwa

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA) bwemeranyije n’abahagarariye amadini mu Rwanda ko bagiye kubahiriza amategeko y’imisoro ku bikorwa bimwe na bimwe akora.

Abayobozi b’amadini mu Rwanda biyemeje kubahiriza amategeko y’imisoro ndetse banakangurira abayoboke babo kugera ikirenge mu cyabo kuko iterambere rusange ry’igihugu riri mu murongo w’ibyiza Imana ishima kandi ishakira buri munyarwanda wese.

Ni mu gihe bari baje ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa kane, bakaba basobanuriwe itegeko rigena umusoro ku musaruro ndetse n’itegeko rigena inkomoko y’imisoro y’inzego z’ubuyobozi zegerejwe abaturage.

Mu itegeko rishya rigenga imisoro n’amahoro harimo ingingo zireba amatorero, kuko byagaragaye ko mu bikorwa byayo bibyara inyungu, bakoresha abakozi bahembwa ndetse bafite n’imitungo itimukanwa nk’ubutaka, ibibanza n’amazu kandi ibyo byose bigomba gutangirwa imisoro.

Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri w’Imisoro y’imbere mu gihugu, yibukije abayobozi b’amadini ko bagomba gutanga umusoro ku bihembo by’abakozi bakoresha ndetse n’abandi bahembwa bubyizi aho bo bishyura imisoro ifatirwa ingana na 15% ku munyamahanga ndetse na 30% ku Munyarwanda.

Mu itegeko rishya ku misoro ku musaruro Nº 016/2018 ryo kuwa 13/04/2018 hongewemo ingingo ivuga ko amafaranga y’ubukode bw’inzu cyangwa bw’imodoka umukoresha yishyurira umukozi ku buryo butaziguye, asoreshwa nk’andi mashimwe avugwa mu ngingo ya 15 y’iri tegeko.

Iyi nteruro yongewemo kugira ngo igihe umukoresha ahaye umukozi amafaranga ku buryo butaziguye, ayo mafaranga azatangirwe umusoro kuko ingano yayo iba izwi kandi akaba atasoraga.

Bwana Karasira Ernest, Komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro y’inzego z’ibanze, nawe yibukije ko igihe cyo kwishyura amahoro ku bukode bw’ubutaka ndetse n’umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2018 uzarangirana na tariki 31 Ukuboza.

Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri w'Imisoro y'imbere mu gihugu
Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri w’Imisoro y’imbere mu gihugu

Yanakomeje asobanura Itegeko No 75/2018 ryo kuwa 7/9/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, rizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya mbere Mutarama 2018.

Musenyeri Filipo Rukamba, umuyobozi wa Diyozezi Gaturika ya Butare wari witabiriye icyo kiganiro yavuze ko hari byinshi batari basobanukiwe ariko byasobanutse muri aya mategeko mashya.

Yagize ati “Ubu rero amategeko yagiyeho arabigaragaza akabisobanura kurushaho. Ni ibintu byinshi tugomba kwicara tukiga tukareba neza uko bikora.”

Musenyeri rukamba avuga ko amadini adakwiye kugira impungenge z’amategeko y’umusoro kuko “Hari byinshi twibeshyaho tukibwira ko bisora kandi bidasora”, nk’uko yabisobanuye.

Sebahire Joseph, umudivantisiti w’umunsi wa karindwi mu Rwanda ati “Hari impamvu, tugomba kugira uruhare mu Rwanda n’ibikorera mu Rwanda. Niyo mpamvu tugomba kumenya politiki y’u Rwanda, icyo isaba tukanagikora.”

Avuga ko bari basanzwe batanga imisoro ku bakozi bakoresha, kandi avuga ko nta mpamvu yo kudatanga imisoro uko Leta iyisaba.

Ati “Icyo Leta ishaka ni uko bagaragaza icyo bakora. Urebye uko igihugu gitera imbere, ukuntu hari umutekano, ntawe byakagombye kugora kumva.”

Abahagarariye amadini bunguranye ibitekerezo n'ubuyobozi bwa RRA ku misoro bakwa
Abahagarariye amadini bunguranye ibitekerezo n’ubuyobozi bwa RRA ku misoro bakwa

Onesphore Dushimirimana, umuyobozi w’umwe mu miryango iteza imbere iby’iyobokamana asaba abayobozi b’amadini gukurikiza amategeko y’umusoro kuko ituma igihugu gikora byinshi bibateza imbere.

Ati “Igihugu nacyo kiba cyashoye menshi cyane kugira ngo umutekano n’ibindi bikenerwa byinshi biboneke bituma amadini akora ibikorwa byabo mu bwisanzure.”

Mupenda Aaron, umuyobozi w’itorero ry’ivugabutumwa mu Rwanda, ati “Twiteguye kubishyira mu bikorwa. Biradusaba kuryumva (itegeko) cyane no kurisobanurira abo tuyoboye kugira ngo tuzabikore neza.”

Yemeza ko itegeko risanzwe bari basanzwe barikurikiza bakaba nta mpungenge bafite zo gushyira mu bikorwa amategeko mashya.

Leta igenda yifashisha abayobozi b’amatorero muri gahunda zitandukanye zigenewe abaturage ndetse n’izindi z’iterambere, kuko yizera ko aba bayobozi bavuga rikijyana kandi bakagera ku baturage benshi.

Amatorero nayo akagenda agaragaza ko ari abafatanyabikorwa beza ba Leta kandi ko nabo bashyigikiye iterambere rirambye bityo bakanasigasira ibishobora kuritugezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwose bo ubwo bumva bishimye niba badasorerwa na paster wabo ahubwo ntimumwibagirwe kuko nkeka ariwe uhembwa menshi kuko ntiwakoresha abakurusha umushahara ni gake iyo business ari iyawe

Niyo mpamvu batangs 10% ntabwoba ntawundi musoro bazi
Ubwose babayeho badateganyirizwa izabukuru muri penstion ikibabaje nuko batugora iyo barsaye disi ngo twitange yivuze kandi bataramutefanyirije

Mupawo yanditse ku itariki ya: 8-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka