Amabanki arakangurirwa gufungura amashami hafi y’isoko rya Byangabo
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Albert Nsengiyumva, arakangurira abanyamabanki bakorera mu karere ka Musanze, gufungura amashami mu gasantere ka Byangabo, kugira ngo borohereze abazacururiza mu isoko rijyanye n’igihe riri kubakwa mu Byangabo.
Ubwo yasuraga iri soko, ngo yirebere aho imirimo yo kuryubaka igeze kuri uyu wa kabiri tariki 22/01/2013 Minisitiri Nsengiyumva yatangarijwe ko iri soko riri kubakwa kuri hegitari ebyiri, rikagira amaduka 60, ibagiro, bare na resitora, ibyo bahunikiramo, ndetse n’ibyumba binini byo gucururizwamo imyaka cyangwa imyenda.
Minisitiri yavuze ko iri soko rizaba ari isoko rikorerwamo n’abacuruzi benshi, bityo bikaba bikwiye ko bubakirwa amashami y’amabanki hafi y’isoko kugirango batazajya bakora urugendo runini bajya kubitsa amafaranga bakoreye.

Minisitiri yagarutse ku kibazo cy’urumuri rushobora kuzaba ruke mu isoko, hagaragazwa ko hari gahunda yo kuzasimbuza amwe mu mabati, hakajyamo amabati atuma urumuri rwinjira ku manywa, ndetse hakazashyirwamo amashanyarazi aturutse muri sentere ya Byangabo.
Minisitiri Nsengiyumva, yavuze ko byari bikwiye ko amabati atuma urumuri rwinjira mu isoko atekerezwaho mbere, aho kugirango bazajye gusenya bongere bubake, anasaba ko abacuruzi bo mu karere ka Musanze batangira gutekereza uburyo bafata ibibanza mu isoko rishya, ribura amezi atatu ngo ribe ryuzuye.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hakenewe andi mabank se, BK, BP , SACCO ko bose bahafite branches, bagaragaje ubushobozi buke bwo kubakira?