Aheruka mu isoko n’amafaranga mu ntoki mbere ya Covid-19 kubera ikoranabuhanga

Ubwo gahunda ya #GumaMuRugo yatangiraga, hari abo byagoye cyane kuhaguma kuko batari kubona ibyo bafungura batagiye ku isoko guhaha, nubwo bari bafite ibyago byo kwandurirayo.

Uwitwa Umurerwa Alice utuye i Remera (ahitwa Godiyari), we avuga ko kuva icyo gihe ikintu cyose yifuza kimusanga iwe mu rugo, bikamurinda kujya kubyiganira mu isoko no ku mirongo muri gare yagiye guhaha.

Umurerwa avuga ko yarebye muri telefone ye (izi zizwi nka ‘smart phones’), akanda ku ikoranabuhanga ryitwa ‘Play Store’, yandikamo izina rya kimwe mu bigo bishyira abantu mu ngo ibicuruzwa batumije bakoresheje ikoranabuhanga.

Ati “Nanditsemo ijambo ‘Huzamart’, maze gushyira (install) muri telefone iryo koranabuhanga (app), bambaza uburyo nzajya nkoresha mu kuvugana na bo bwaba ‘email’ cyangwa telefone, mpitamo telephone”.

Ati “Nahise mbona urutonde runini cyane rw’ibintu nshobora guhaha nkoresheje iyo ‘app’, biba binagaragaza igiciro, haba hagaragara kandi ibicuruzwa wabona mu Rwanda cyangwa watumiza mu mahanga”.

Arakomeza ati “Ibyo guhaha rero njyewe sinkijya ku isoko kuko byantera umwanya w’ubusa kandi ngahendwa n’amafaranga y’itike yo kujyayo, muri telefone nkanda ku gicuruzwa nifuza bikangeraho nibereye mu rugo.

Hari aho ubona akamenyetso ko guteranya cyangwa gukuramo (munsi y’icyo gicuruzwa), ubwo niba nshaka udupaki tubiri twa jus, ndongera kugeza ngeze kuri kabiri, ngahita njya ku kindi gicuruzwa na bwo ngakanda ku mubare w’ibyo nifuza”.

Ati “Iyo maze gukanda ku byo nifuje byose, hasi hari aho bambwira ngo ‘cart’ ngakandaho bakambaza niba nkora order (mbitumiza) ngakandaho, bakambaza aho mperereye nkabyandikamo, bakambaza uburyo nishyuramo (Mobile Money, internet banking cyangwa kwishyura bigeze mu rugo,...) nkabyemeza.

Mpita mvana amafaranga kuri konti iri muri banki (na bwo nkoresheje telefone), nkayohereza kuri Mobile Money kuko ari bwo buryo nkoresha mu kwishyura, iyo maze kwishyura igihe kinini ibicuruzwa bimara mu nzira kugira ngo bingereho ni iminota 45”.

Umurerwa akomeza agira ati “Mperuka amafaranga mu ntoki zanjye mbere y’umwaduko wa Covid-19. Amafaranga sinkimenya uko asa, ibi ariko byanandinze gusesagura amafaranga kuko iyo uyafite mu ntoki urayatagaguza, binakurinda kugirana ikibazo n’abo utuma bakakugavura”.

Avuga ko umuntu ushaka gutungura undi akamwoherereza impano, bitamusaba kujya kwirirwa ayishakisha cyangwa ayipfunyikisha, kuko ibi byose bikorwa n’ikigo kimuhahira.

Umukozi ushinzwe imirimo y’ikigo ‘Huzamart’, Ingabire Dushime Raissa, avuga ko umuntu utari mu rugo rwe, yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, abasha gutumiza ibicuruzwa ibyo ari byo byose akabyoherereza uwo ashaka aho yaba aherereye hose.

Akomeza agira ati “Umuntu uguze ibicuruzwa bifite agaciro kari munsi ya 3,000Frw ni we twishyuza amafaranga yo kubimugezaho, ariko uguze byinshi ntabwo tumwishyuza amafaranga y’urugendo”.

Kanimba Davis, uyobora Huzamart, na we akomeza avuga ko uretse kurinda abantu imvune no gutakaza umwanya, guhahira ku ikoranabuhanga ngo biruhura abatazi aho bahahira n’ibyo bahaha bifite ubuziranenge.

Avuga ko kuva aho ikigo cye gitangiriye imirimo mu gihe icyorezo Covid-19 cyageraga mu Rwanda, hari abantu barenga 1,000 bamaze kugira umuco wo guhaha banyuze ku ikoranabuhanga rya ‘Huzamart’.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, avuga ko ibigo bihahira abantu binyuze mu ikoranabuhanga, ari kimwe mu bifasha Leta kwirinda icyorezo Covid-19 no kwihutisha iterambere ry’abaturage, ariko ‘benshi bakaba batarabyitabira’.

Ati “Hari abantu usanga nta mpamvu yo kujya kubyiganira mu isoko, ahubwo batumiza ibicuruzwa bikabageraho bakanishyura nta mafaranga bakozeho, ibi ni ibintu bifasha cyane kandi bikwiye ubukangurambaga”.

Karangwa avuga ko ibi bigo bicuruza byifashishije ikoranabuhanga bigikeneye kunoza imikorere, aho bisabwa kugira ububiko bwabyo bwihariye kugira ngo abantu bajye basaba ibicuruzwa ntihabeho kubanza kujya kubishaka mu masoko.

Ati “Bashobora kugira amasezerano n’abahinzi cyangwa abandi bacuruzi bavana ibintu hanze no mu ntara, bakaba bafite n’ububiko aho babivana babishyira abakiriya. Ibi byabafasha kugurisha ku giciro gito kandi bikagera ku baguzi mu buryo bwihuse”.

Hamwe na hamwe mu bigo bicuruza hifashishijwe ikoranabuhanga, usanga ibiciro bingana n’ibiri ku isoko, ariko hari n’aho biba biri hejuru kurenza ibisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka