Ahacururizwa inyama hatujuje ibyangombwa harafungwa vuba

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi( MINAGRI) yavuze ko bidatinze iza gufungira ababazi b’inyama batubahiriza amabwiriza yashyizeho.

MiINAGRI igiy guhagurukira abacuruza inyama batubahirije amabwiriza yashyizweho
MiINAGRI igiy guhagurukira abacuruza inyama batubahirije amabwiriza yashyizweho

MINAGRI isaba abacuruzi b’inyama kugira uruhushya no gukorera ahitaruye ibyumba bogosheramo, umukungugu, ruhurura, ikimoteri rusange n’ibindi, byibura hari ku ntera ya metero 200.

Ibasaba kandi kugira amazi n’amashanyarazi, ibyuma bikonjesha, utubati tw’ibirahure nta kindi kibikwamo, imashini yo gukata inyama itari umuhoro, ameza yo kuzikatiraho akozwe mu cyuma kitagwa umugese.

Umucuruzi w’inyama asabwa gukorera ahantu hari amakaro y’umweru hasi no ku nkuta z’inzu akoreramo; iyo nzu igomba kuba ifite ’plaffon’ y’umweru itangiritse ndetse n’icyuma gitanga umuyaga gishinzwe kwirukana isazi.

Agomba kandi kugaragaza ko ahora yisuzumisha indwara zirimo izo gukorora, impiswi n’ibicurane no kuba yiyuhagiye kandi yambaye itaburiye y’umweru yirinze ubusinzi.

Umucuruzi w’inyama asabwa kugaragaza ko ibagiro yazikuyemo ryemewe n’urwego rubifitiye ububasha kugira ngo hatabaho gucuruza inyama z’amatungo yabagiwe hanze y’ibagiro.

Ntabwo byemewe kuvanga inyama z’amatungo atandukanye cyangwa kuvanga inyama zisanzwe n’izo mu nda. Umucuruzi w’inyama asabwa kugira umunzani w’imibare ukoreshwa n’amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Uwumukiza Beatrice yagize ati:”Niba wagiye mu bucuruzi bw’inyama ukabikora mu buryo budatunganye ushobora kubigiriramo igihombo gikomeye”.

MINAGRI ivuga ko yamaze gufunga burundu amaduka icyenda acururizwamo inyama, nyuma yo kugenzura agera ku 114 hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Uwitwa Ntawizera Leonidas utuye i Jabana mu karere ka Gasabo, ni umwe mu bacuruzi b’inyama bavuga ko aya mabwiriza agoye kuyakurikiza.

Yagize ati "Mugende murebe nk’urugero igiciro cy’imashini ikata inyama, iya make igurwa amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe n’ibihumbi 200; ndumva mwashyira buri muntu mu rwego rwe mushingiye ku hantu akorera.”

Muriro Vincent ukorera Ikigo gitsura ubuziranenge(RSB), avuga ko bibabaje kuba nta hoteli yo mu Rwanda ikoresha inyama zaturutse mu gihugu imbere, bitewe n’uko zinengwa kutuzuza ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka