
Ayo mafaranga azaba ari ayinjije kuva mu 2016, abinyujije muri sosiyete yashinze yitwa “Gashora Farm Ltd” ihinga urusenda mu Bugesera kuri hegitari 150 igasarura nibura toni 10 z’urusenda rwumishije.
Kuva muri 2016, Kompanyi yo mu Buhinde yitwa “Akay Flavours and Aromatics pvt Ltd” ni yo yabaye iya mbere mu guha Twahirwa isoko. Iyo kompanyi iza kururangura i Gashora mu Bugesera igahita irujyana mu Bwongereza.
Twahirwa avuga ko yashize amanga agashaka isoko ubwo yari yitabiriye ihuriro ry’impuguke mu Kigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC), mu mushinga wacyo uterwa inkunga na SITA, Ikigo cy’Abahinde cy’ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika.
Agira ati “Iyo nama yatumye ngera ku isoko mpuzamahanga. Bamfashije kwitabira inama mpuzamahanga ku birungo mu Buhinde. Nahuye n’abakiriya benshi ku buryo ubu mfite abakiriya mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Buhinde no mu Buholandi nshyira urusenda rwa kamurari (African Bird Chili).”

Kugeza ubu, Kompanyi ya Twahirwa imaze kohereza mu mahanga toni 24 z’urusenda rubisi rufite agaciro ka miliyoni 14Frw na litiro ijana z’urusenda rutunganije yohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Busuwisi rufite agaciro ka miliyoni 5frw.
Iyo Kompanyi kandi yamaze kwegeranya toni eshashatu z’urusenda rwa Kamurari (African Bird Chili) izohereza mu Bubiligi muri uku kwezi kuri miliyoni 25Frw.
Kompanyi ya Twahirwa ifite isoko rya Kamurari mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Buholandi no mu Bihinde. Inohereza kandi urusenda mu Bwongereza binyuze cyiswe “Natural Fresh Food” bivuze ibiribwa by’umwimerere.
Gashora Farm Ltd ifite abakozi icumi bahoraho n’abandi mirongo itatu bakora bubyizi. Mu mirimo itari iy’ubuhinzi ifite abakozi bane bahoraho na batatu b’abanyabiraka. Ubariye hamwe abakozi bose bahoraho bagera kuri 15.
Mu mirima, ifitemo abashinzwe iby’ubuhinzi (agronomes)babiri, abazamu batanu mu mirima itatu, abagenzuzi batatu n’impuzandengo y’abakozi 30 ba bubyizi bitewe n’akazi kaba gahari.
Mu mirimo yo gutunganya urusenda (processing) iyo kompanyi kandi, ifitemo abatekinisiye babiri bahoraho,batatu ba nyakabyizi, umwe ukora isuku, umucunga-mutungo n’umuyobozi mukuru umwe.
Bari muri gahunda yo gushaka ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa n’umuyobozi ushinzwe ubukungu.
Twahirwa Dieudonné yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2009. Yabanje kujya mu mirimo yo gutegura ibitaramo by’abahanzi kugeza muri 2012 ariko ntibyamuhira.
Ati “Hari ubwo nateguraga igitaramo sinkuremo n’ayo nashoye. Nyuma naje gufungura akazu ncururizamo ama CD y’umuziki na byo biranga mpitamo kubivamo.”
Nyuma yo kuburira mu by’imiziki, Twahirwa muri 2015 ni bwo yabonye icyanzu ubwo yari yitabiriye inama y’impuguke mu buhinzi yari yateguwe n’ikigo AgriProFocu Rwanda.
Avuga ko izo mpuguke zamugiriye inama y’ukuntu yahirwa mu mishinga ye, maze ahava afashe umwanzuro wo guhinga urusenda.
Ati “Ni umushinga wunguka. Ushobora guhera kuri duke kandi rufite isoko. Kuko tuba mu Rwanda, ahantu hari abakozi n’ikirere cyiza bituma dushobora guhangana ku isoko n’ibindi bihugu.”
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndi muri Tanzania nkora commerce yurusenda ndashyaka abo twakorana commerce aho mu rwanda niba byakunda nshaka cangwa wohereze ubutumwa kuri whatsapp yanjye:+257-0742607063
Ndifuza guhinga urusenda, mfite ahantu hangana na ha 1 i Mayange. Ese nabona ingemwe gute. Ese isoko rirahari.
Mwampa amakuru
Igitekerezo cyange rero mberenambere ndabashimira
kumakuru nkaya meza mutumenyesha
nkarangiza nibaza umuntu yababona gute
byukuri ndangije A2 ariko nkaba nshaka kugana Indira y’ubuhinzi bujyanye nurusenda.bishobotse mwamvugisha
Ese umuntu yagurira he "African Bird Chili" umurama ko nshaka guhinga urusenda ino muri Musanze? Murakoze