Aborozi ba Nyagatare bavuga ko Savannah Dairy nigurishwa bazarushaho kunguka

Aborozi bo mu karere ka Nyagatare baratangaza ko icyemezo Leta yafashe cyo kugurisha uruganda rw’amata rwitwa Savannah Dairy ruri muri ako karere kizatuma babona amafaranga menshi kuko bazajya bagurisha amata yabo ku ruganda nta wundi banyuzeho.

Aba borozi bavuga ko ubu amata agera ku ruganda ahanze kandi bahawe make kuko aca ku bantu benshi kandi buri wese aciyeho akayungukaho.

Butera Ignace, umwe muri abo borizi agira ati “Amata yacaga mu nzira ndende kandi aho twacaga hose ni ko baducaga amafaranga”.

Icyemezo cyo kwegurira uruganda Savannah Dairy cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yo ku wa 13 Mutarama 2012.

Sinayobye Cyllile, Umuyobozi w’uru ruganda, avuga ko impamvu inama ya guverinoma yafashe iki cyemezo ari ukugira ngo uru ruganda rurusheho gukora neza kandi runongere umubare wa litiro z’amata rutunganya.

Uretse ikibazo cy’mata aca ku bantu benshi, uzegukana Savannah Dairy arasabwa no kwishyurira aborozi ku gihe kuko hagaragaye ikibazo cy’uru ruganda rutishyura ku gihe ndetse bituma bamwe mu borozi bajya kwishakira isoko ry’amata ahandi.

Uruganda Inyange rufitanye amasezerano na Savannah Dairy ko izajya irugurira litiro ibihumbi 13 z’amata ariko byarananiranye kuko ubu Inyange itwara litiro ziri hagati y’ibihumbi 5 na 6 kubera ko aborozi bagemurira Savannah Dairy amata bagabanutse.

Radio y’Abaturage ya Nyagatare iherutse gutangaza ko tariki 02/02/2012 uruganda Inyange rwandikiye Savannah Dairy rusaba ibisobanuro ku mpamvu rutagihabwa ingano y’amata iri mu masezerano bagiranye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka