Abohereza n’abifuza kohereza ibicuruzwa hanze bagiye koroherezwa

Abacuruzi n’abifuza kohereza ibicuruzwa byabo byakorewe mu Rwanda kandi byujuje ubuziranenge bashyiriweho ikigega gishinzwe kubafasha kugera ku ntego zabo.

Umuyobozi wa BRD Eric Rutabana avuga ko basaba abacuruzi kugana iki kigega kugira ngo babashe guteza imbere ubucuruzi bwabo bwambukiranya imipaka
Umuyobozi wa BRD Eric Rutabana avuga ko basaba abacuruzi kugana iki kigega kugira ngo babashe guteza imbere ubucuruzi bwabo bwambukiranya imipaka

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, ubwo Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwa iby’ikigega (EGF) cyashyizwemo miliyari 12 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abifuza kohereza hanze ibikorerwa mu Rwanda.

Mu rwego rwo kuzamura umubare w’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda no kubimenyekanisha, muri 2016 Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi na BRD, yatangije ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze (Export Growth Fund).

Iki kigega giha amabanki amafaranga yo guha abacuruzi maze bakishyura 14% by’inguzanyo. Kizajya kandi gifasha abo bacuruzi kugera ku isoko mpuzamahanga bahabwa amadori ibihumbi 100 ni ukuvuga hafi miriyoni 100, ndetse gitange ingwate ya 80% mu gihe habayeho igihombo giturutse ku mpamvu zitandukanye.

Iki kigega kandi cyagenye uburyo bwo gufasha abifuza gutangira iyo mishinga by’umwihariko urubyiruko.

Umuyobozi wa BRD ifite mu nshingano icyo kigega Eric Rutabana yatangaje ko kugira ngo umubare w’abafashwa kohereza ibintu byabo hanze wiyongere leta n’abafatanyabikorwa bayo bamaze gushyiramo amaranga menshi.

Yagize ati “Leta imaze gushoramo amafaranga agera kuri miriyari eshatu, ariko birenze kuri ayo mafaranga, BRD ikoresha n’andi mafaranga yayo kugira ngo umubare wabo dufasha wiyongere, muri uyu mwaka twabonye inkunga ya miriyoni 8,5 z’amaeuro twahawe na banki y’abadage.”

Ayo mafaranga akaba anyuzwa mu mabanki arimo banki ya Kigali, banki y’abaturage, equity bank, I&M bank, n’zizindi bikorana n’iki kigega kugira ngo abaturage babashe kuyabona.

Rutababana kandi yakomeje asobanura ku bisabwa kugira ngo uwifuza guhabwa kuri aya mafaranga abe yayabona.

Yagize ati “Kubatangira bagomba kuba bafite imishinga myiza inoze, abadafite ubwo bushobozu turabafasha, ikindi niko tugusaba kuba washobora kohereza ibicuruzwa ku kigera cya 40% mu myaka itanu, ikindi n’ibijyaye n’ubuziranenge uba ugomba kuzuza, urebye ni nkibisanzwe bisabwa ariko ikiyongeraho ni ubufasha butandukanye dutanga.”

Kugeza ubu kuva cyatangira gukora muri 2016 kimaze gufasha abacuruzi 31, abandi 19 bakaba baratangiye kujya batwara ibicuruzwa byabo hanze.

Ubu bukangurambaga bukaba buzamara igihe cy’umwaka BRD izenguruka hirya no hino mu gihugu.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka