Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025 cyagarutse ku ngingo zireba ubuzima rusange bw’Igihugu, ububanyi n’amahanga n’ibindi.
Iki kibazo Perezida Kagame yakibajijwe mu rwego rwo kumugaragariza ko abakodesha inzu, bagowe no kubona ubwishyu kandi ko ba nyiri nzu batuma ubuzima buhenda kubera kwishyuza mu madolari.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abantu bakora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye, ariko bagasaba abaguzi kwishyura mu madolari gusa, baba banyuranya n’amategeko.
Yagize ati “Ni bibi ku nshuro ebyiri, kuko uwo wishyurwa nko mu Madorali cyangwa Amayero cyangwa iki, mu misoro ntabwo yishyura mu Madorali, yishyura mu Manyarwanda. Rero ntabwo ari byo, uwo muntu wishyurwa ubukode mu Madolari na we aba agomba kwishyura imisoro mu Madolari. Ariko ibyo byose ubundi bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwamo, ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.”
Perezida Kagame yavuze ko abakora ubucuruzi basaba abaguzi kubishyura mu Madolari, cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bigomba guhagarara burundu.
Ati “Ndibwira ko aho tuvugira aha hari uburyo butekerezwa bushaka kubishyira ku murongo, navuga gusa ko bikwiriye kwihuta, ni cyo cya ngombwa bigacika burundu. Icyo nacyo, ndumva bizatungana.”
Ohereza igitekerezo
|