Abikorera b’i Musanze basuye inganda i Kigali, biyemeza gucuruza ibyo zikora

Abayobozi b’Urugaga rw’abikorera(PSF) mu Karere ka Musanze hamwe n’Umuyobozi wungirije w’ako karere, basuye zimwe mu nganda z’i Kigali n’i Bugesera, basanga hari byinshi bagomba guhahirana aho kwibanda ku bituruka hanze y’Igihugu.

Perezida wa PSF mu Karere ka Musanze, Jean Habiyambere avuga ko batumizaga hanze ibikomoka ku byuma, amavuta y’imodoka, ibikoresho by’isuku n’ibindi, nyamara hari ibikorerwa i Kigali n’i Bugesera bisa nkabyo.

Ubwo bari bamaze gusura zimwe mu nganda i Masoro no mu Bugesera, Habiyambere yagize ati "Twasuye duhereye ku byuma, amabati,...bikorerwa hano mu Rwanda nyamara ibyo twabitumizaga muri Tanzaniya n’ahandi."

Habiyambere avuga ko banasanze i Kigali n’i Bugesera hari inganda zigomba kugira amashami i Musanze, ndetse n’izigomba kubakwayo zikora ibyo mu Rwanda batari batangira gukora.

Avuga ko i Musanze no mu tundi turere twegeranye na ho babona umusaruro mwinshi bashobora kugemura i Kigali, wiganjemo ibiribwa nk’ibirayi, ibigori, inanasi, ikawa n’amabuye y’ibirunga(amakoro) yubakishwa akavamo n’ibikoresho bitandukanye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe avuga ko inganda nyinshi basuye basanze zarubatswe ku bufatanye bw’abantu benshi.

Rucyahanampuhwe avuga ko abikorera babarirwa mu bihumbi bo mu Karere ka Musanze baramutse bishyize hamwe na bo ngo bashobora kugera ku bikorwa bihambaye.

Ikindi babonye ngo ni uko i Kigali hari inganda zateye imbere zikoresheje uburyo bwo gukorana n’izo mu mahanga, aho zivana ibintu birimo ibikoresho by’ibanze zikaza kubitunganyiriza mu Rwanda.

Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF, Robert Bafakulera avuga ko Umujyi wa Musanze umaze kugira ibikorwaremezo birimo inyubako zigezweho ariko ko ukeneye inganda.

Robert Bafakulera abereka imikorere y'uruganda rw'impapuro z'isuku
Robert Bafakulera abereka imikorere y’uruganda rw’impapuro z’isuku

Bafakulera avuga ko hari n’ibicuruzwa by’u Rwanda bikeneye kurushaho kugaragara ku masoko yo mu Rwanda no mu bihugu bituranyi, agasaba abikorera bagenzi be kugira urwo ruhare rwo kugeza hose ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Abikorera b’i Musanze basuye uruganda ROBA ruri mu Bugesera mu rwego rwo kureba imikorere irengera ibidukikije no gutanga imirimo ku bantu benshi, aho rukora amasabune n’impapuro z’isuku(papier hygienique) ziva mu bitabo n’impapuro byakoreshejwe.

Ikilo (kg) kimwe cy’amakayi yashaje cyangwa impapuro zanditsweho, mu ruganda ROBA kigurwa amafaranga arenze 300, bakabigura ku muntu wese ubigemuyeyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka