Abikorera b’i Huye basanga umunsi w’umurimo ari umunsi nk’iyindi
Mu gihe ku biro by’abakozi ba Leta ndetse n’amabanki mugi wa Butare hiriwe hafunze uyu munsi tariki 1/5/2014, mu maserivisi atangwa n’abikorera ho abantu bakoze bisanzwe ku buryo utamenya ko ari umunsi wa konji nk’uko abantu bakunze kubivuga ku munsi wagenewe ikiruhuko.
Negereye abantu bakora imirimo inyuranye isa n’iciriritse ngo bambwire icyo batekereza kuri uyu munsi. Muri rusange, ngo uyu munsi ntaho utandukaniye n’indi yose y’akazi kuko bagomba gukora kugira ngo babashe kubaho.
Udoda inkweto yagize ati «umunsi w’umurimo ndawubona nk’indi isanzwe. N’ubwo ku ruhande rw’abakorera Leta ari umunsi wo kongera gutekereza ku murimo cyane, ariko njyewe ndawubona nk’usanzwe».
Umunyonzi ati « uno munsi nyine ni uw’abakozi, ariko abakora akazi gasanzwe bo bari kugakora nta kibazo». Umukarani wikorera imizigo ati «Ni umunsi w’umurimo, ariko bamwe muri twe twari dukeneye gukora ngo tubone amafaranga yo kudutunga twakabuze».

Umusore ucuruza amakarita ya tigo na we ati «umunsi w’umurimo ni umunsi abakozi bahura bakungurana ibitekerezo, bakareba ibyo bungutse bakareba n’uko bakwiteza imbere kurushaho».
Aba bose ngo n’ubwo bikoresha, ntibafashe igihe cyo kuruhuka nk’abakozi ba Leta n’ab’amabanki kuko batabaho batakoze.
Ku bijyanye n’ibyo batekereza « ku mirimo bakora itabaha konji », udoda inkweto yansubije ko kuba yarahisemo uyu murimo akora ari ukubera ko yabonaga abantu benshi bakenera serivisi ye, ikindi kandi ngo awukora awukunze.
Yagize ati « ikintu rero kiba gikenewe, ni uko abantu bamenya impano zabo. Akamenya impano ye, ubundi akinjiranamo umutima ukunze, agakora ibintu abikunze kuko biri mu maraso ye. Icyo gihe n’umusaruro akuyemo akunze kuwuha agaciro cyane».

Yunzemo ati « nk’aka kazi kanjye ngakora ngakunze, kandimo. Ntabwo rero umusaruro wako nawutagaguza”.
Reka avuge atya kandi, uyu murimo w’ubudozi bw’inkweto abantu bakunze gufata nk’usuzuguritse awukesha byinshi harimo inzu yabashije kwiyubakira y’ibyumba 6, isakaje amabati.
Uyu mudozi w’inkweto anavuga ko abantu batari bakwiye kwanga gukora imyuga imwe n’imwe aha ngo irasuzuguritse, kuko icya ngombwa ari uko buri wese uba umutunze. Ikindi kandi ngo abantu babereyeho kuzuzanya.
Yasoje agir ati “Twese ntabwo twatwara amamodoka, hagomba kubaho n’abayakora yangiritse. Igikuru ni uko buri wese mu kazi arimo, agira intego yo kugira ahantu kamugeza, bikabyara kwiyubaka.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|