Abayobozi batazasinya amasezerano ya AfCFTA ni abagizi ba nabi - Obasanjo
Olusegun Obasanjo yizera ko gusinya amasezerano akuraho amananiza mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi, ku buryo adashobora kwiyumvisha imitekerereze y’umuyobozi utakwifuza kuyasinya.

Obasanjo yabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 1999 kugeza 2007, akaba ari imwe mu nararibonye muri Politiki ya Afurika by’umwihariko ku bijyanye n’ubukungu.
Yibukirwa ku buyobozi bwe nk’umuyobozi wazamuye ubukungu bwa Nigeria bwari bwifashe nabi, akabukuba kabiri.
Obasanjo ni umwe mu bakomeje kugaragaza kandi ko afitiye icyizere umusaruro uzaturuka mu guhuza amasoko muri Afurika, ku buryo agereranya umuyobozi wakwitambika muri iyi gahunda nk’umugizi wa nabi.
Agira ati “Natungurwa no kumva ko muri Afurika hari umuyobozi waba atizera cyangwa akibaza iby’amasezerano bigiye gusinyirwa aha yarangiza ntahaboneke. Kuri njye ibyo nabifata nk’ubugizi bwa nabi.”

Yabitangarije mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iteraniye i Kigali, igamije gushyira umukono ku masezerano akuraho imbogamizi n’amananiza yose agaragara mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika (AfCFTA).
Icyatumwe Obasanjo abitangaza ni uko kugeza ubu ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri ku kigero cya 16%, mu gihe mu yindi migabane nka Aziya na Amerika ibihugu bigize iyo migabane bihahirana hejuru ya 50% hagati yabyo.
Obasanjo asa n’uwunze mu ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo yahaga ikaze abitabiriye iyi nama, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2018, aho yavuze ko abayobozi ba Afurika bakwiye kumenya ko inyungu n’imbaraga zacu nk’Abanyafurika zikwiye kugera ku baturage bose.
Yagize ati “Aya masezerano y’Isoko Rimwe arerekana indoto dufite z’ubumwe bwacu nk’Umugabane wa Afurika.”

Perezida Kagame yemeza ko kugera ku isinywa ry’amasezerano ari inzira itoroshye, ariko akizeza abayobozi b’ibihugu bya Afurika bitandukanye ko ahakomeye ari ho hato hasigaye.
Ati “Intambwe ya nyuma y’urugendo akenshi iba ikomeye.”
Kuri Perezida Kagame kandi ngo ntakabuza inyungu ni nyinshi atari kuri Afurika gusa ahubwo no ku Isi yose muri rusange kuko iri Soko rihuriweho.
Ati “Afurika izagira uruhare runini mu bukungu bw’Isi mu minsi iri imbere.”
Kanda AHAurebe andi mafoto menshi y’iyi nama.
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Inkuru zijyanye na: African Union meeting
- Nigeria hari ibyo igikemura, nibirangira izaza - Perezida Kagame
- Dore ibitazibagirana mu nama ya AfCFTA yasoje
- Amasezerano y’amateka muri Afurika yasinyiwe i Kigali
- Inzozi z’imyaka 40 z’ubucuruzi budafite inzitizi muri Afurika zasohoye - Perezida Kagame
- U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 45Frw iza kuri moto
- Guteza imbere ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ntibyumvikane nko guheza isi- Perezida Kagame
- Kwitegura gusinya amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi muri Afurika birarimbanyije
- Gukora ubucuruzi budakumirana mu Banyafurika ni ibyo kwishimirwa - Mushikiwabo
Ohereza igitekerezo
|