Abavana ibicuruzwa mu mahanga bashyizeho uburyo bwo kwirinda kwinjirana #COVID19

Abavana ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko bamaze gushyiraho uburyo bwo kwirinda kwinjirana ubwandu bwa Coronavirus mu Rwanda, aho nta mushoferi uvuye hanze uzarenga umupaka yinjira mu gihugu, cyangwa ujya kuzana ibicuruzwa uzasohoka hanze yacyo.

Abashoferi bambukiranya imipaka bari basanzwe baragaragaje impungenge zo kwandura Coronavirus
Abashoferi bambukiranya imipaka bari basanzwe baragaragaje impungenge zo kwandura Coronavirus

Ubuyobozi bw’abikorezi b’ibicuruzwa mu Rwanda bwabikoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) yatangajwe ku wa mbere tariki 27 Mata 2020.

Imibare kuri Coronavirus yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku itariki 24 Mata 2020, yagaragaje ko mu bipimo byafashwe uwo munsi basanze abantu 22 baranduye Covid-19, aho 10 muri bo ngo bari abashoferi bavana/bajyana ibicuruzwa mu mahanga.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abafite imodoka zitwara ibicuruzwa mu Rwanda, Abdul Ndarubogoye yabwiye RBA ko bashatse abashoferi bazajya bajya gusimbura bagenzi babo ku mipaka, kugira ngo hatagira uwinjira mu gihugu.

Avuga ko abashoferi bazajya basimburana ku gutwara imodoka ibanje guterwamo umuti kugira ngo byice virus yaba yasizwemo n’umushoferi uvuye mu mahanga.

Ndarubogoye yagize ati “Twabonye abashoferi 150 bazajya bajya gufata imodoka zacu ku mipaka, abazizanye bazajya basigara hakurya”.

Amabwiriza ya Rwanda Revenue Authority kandi yimuriye serivisi za gasutamo ku mipaka, mu rwego rwo gufasha imodoka z’abanyamahanga gupakurura zitinjiye mu gihugu imbere.

RRA ivuga ko hateganyijwe ifasi (Inland Cargo Depots) aho ku mipaka, ahazajya hapakururirwa za kontineri no kuzihinduranya ku modoka zizana ibicuruzwa mu Rwanda.

Imenyekanisha ry’ibicuruzwa no kwishyura imisoro n’amahoro bijyanye na byo, bigomba gukorwa umuzigo utaragera mu Rwanda (pre-clearence), kugira ngo imirimo ya Gasutamo yihutishwe, n’ibicuruzwa bihite birekurwa bicyinjira mu gihugu.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko impapuro ziherekeje ibicuruzwa cyangwa se umutwaro, zizajya zoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe cy’imenyekanisha, mu rwego rwo kwirinda ihererekanya ry’impapuro mu ntoki.

Abunganira abacuruzi muri za Gasutamo bagomba gukora imenyekanisha ritanga amakuru yose kandi y’ukuri ku bicuruzwa, kugira ngo Gasutamo yihutishe igenzura n’irekurwa ry’ibicuruzwa.

RRA ivuga ko abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bagomba gukoresha EBM y’icyiciro cya kabiri (EBM version 2), kugira ngo boroherezwe mu igenzura n’irekurwa ry’ibicuruzwa muri Gasutamo.

Ibicuruzwa byamenyekanishijwe nk’ibikomeza mu bihugu by’ibituranyi (Transit Goods), bizajya biherekezwa kugera aho bigana, kandi muri urwo rugendo abashoferi bakazajya bahagarara gusa ahabugenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka