Abatwara ibinyabiziga bishimiye ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubwikorezi barishimira ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bakaba biteze kuzabona inyungu, bitandukanye no mu bihe bishize.

Baratangaza ibi nyuma y’uko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023, igiciro cya lisansi gitangira kugura amafaranga y’u Rwanda 1,544 kuri litiro kivuye ku 1580, mu gihe icya mazutu cyashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 1,562 kivuye ku 1,587 kuri litiro.

Leta y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeze kugabanuka, kandi bikajyana n’ibiciro biri ku isoko.

Aimable Sibonama ukora akazi ko gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange kuri moto, avuga ko igabanuka ry’ibiciro bya lisansi rigiye kumufasha kurushaho kwiteza imbere, kuko amafaranga agiye kuboneka.

Ati “Bizamfasha kwiteza imbere kuko ibiciro bya lisansi iyo byagabanutse n’amafaranga araboneka, urabona lisansi kuba ihenze n’amafaranga ari macye kandi n’abagenzi batayatanga neza wasangaga ari ikibazo, ugasanga rimwe na rimwe urimo gukora ariko wajya gushaka lisansi ugasanga na byo bibaye ibibazo, no gukemura ibindi bibazo na byo bikaba imbogamizi.”

Ibi abihurizaho n’abafite sosiyete zitwara abagenzi, bavuga ko hari inyungu biteze bitandukanye n’uko byari byifashe mu minsi ishize.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru ati “Gutwara abagenzi ku buryo buhenze ndetse abenshi baba bagiye mu bucuruzi batwaye ibicuruzwa, uko byagenda kose bigira ingaruka no ku bicuruzwa ubwabyo. Bifite icyo bidufasha kuko niba nishyuraga miliyoni 10 cyangwa 12 za buri munsi z’amavuta, hakaba havuyeho amafaranga 25 kuri litiro hari ikigabanukaho byanze bikunze.”

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo igaragaza ko guhera muri Gicurasi 2021 kugeza ubu, Leta imaze kwigomwa amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 90 nk’ubwunganizi ku kiguzi cy’umugenzi kuri buri rugendo, mu rwego rwo kuborohereza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Patricia Uwase, avuga ko igabanuka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli ari inkuru nziza by’umwihariko ku bakoresha ibinyabiziga.

Ati “Turizera ko ari inkuru iri bubashimishe cyane kuko twizera ko bizanakomeza, kuko iyo urebye mu gihe kitari kirekire cyane ubona ko ibiciro bikomeza kugenda bigabanuka, tukaba twizera ko na byo bizagaragarira mu buryo batwara abantu, kuko iyo bitameze neza mu bijyanye n’ifaranga, no muri serivisi hari igihe bitagenda neza”.

Akomeza agira ati “Turizera ko nibi bituma bakomeza gutanga serivisi nziza mu bwikorezi cyane cyane mu bw’abantu, kuko Abanyarwanda bagomba guhabwa serivisi nziza uko byagenda kose, hanyuma no mu bwikorezi bw’ibicuruzwa naho birakenewe ko bakomeza kubikora neza, impinduka tubonye mu biciro ikagaragarira no mu buryo serivisi itangwa”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof Chrisostome Ngabitsinze avuga ko iyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanutse biba bikwiye ko n’ibicuruzwa ku isoko bigabanuka.

Ati “Nk’abantu bari mu bucuruzi no mu nganda tuba tugomba gukurikirana ko abacuruzi abanyenganda n’abandi bose bari mu bituma abantu bashobora kugira ibyo bahaha bagira ibyo bagabanura, kenshi na kenshi ntabwo byikora nubwo biba bikwiye kwikora ariko ntabwo byikora”.

Akomeza agira ati “Icyo dukora tuzakorana na PSF turebe y’uko ibiciro byagabanuka ku masoko, kuko tumaze igihe kirekire tubona aho ibiciro byagiye bizamuka, turizera ko bataza kuza kutugora bazakwibwiriza, ariko n’abatibwiriza hari uburyo tubikora tukagenda tukababwiriza, twiteguye impinduka nziza”.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanutse nyuma y’uko hirya no hino abantu bamaze igihe binubira ko ibiciro ku isoko bihanitse ku buryo batoroherwa no guhaha kubera ko ibicuruzwa byinshi byiganjemo ibiribwa byagiye bizamuka cyane guhera mu gihe cya Covid-19 ntibyakongera kugabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka