Abatuma imyenda ya Made in Rwanda ihenda bagaragaye

Abadozi bo mu Rwanda bemeza ko imyenda badoda idahenze ahubwo ko ikibazo giterwa n’abayibaranguraho bakajya kuyicuruza bayihenze bitewe n’aho bayigurishiriza.

Iyi myenda ntihenda ngo ihendeshwa n'abayirangura bifuza inyungu z'umurengera
Iyi myenda ntihenda ngo ihendeshwa n’abayirangura bifuza inyungu z’umurengera

Ibyo babivuga mu gihe harimo gutegurwa irushanwa rizahuza abadozi bo muri Kigali n’abanyamideri bazaturuka hirya no hino ku isi, rigamije kwerekana ubuhanga muri uyo mwuga no gusobanurira abazaryitabira ko Made in Rwanda idahenze.

Umwe muri abo badozi unakuriye iryo huriro, Sunday Justin, yemeza ko guhenda kw’imyenda bakora atari bo biturukaho.

Agira ati “Hano dushobora kudoda ishati tugurisha ku bihumbi 20, uyiguze akajya kuyicururiza mu ihoteri runaka cyangwa ku kibuga cy’indege akayigurisha ku bihumbi 100Frw. Uzayigura cyangwa uzabona icyo giciro azagenda avuga ko Made in Rwanda ihenze atari ko biri”.

Arongera ati “Icyo gikorwa dutegura kigamije kuzamura abatayeri b’Abanyarwanda, babe abanyamyuga koko ndetse banihurire n’abagura ibyo bakora bityo bamenye aho bazajya babisanga bakabigura badahenzwe”.

Sunday yemeza ko imyenda ya Made in Rwanda idahenze ahubwo ari uko akenshi abayidoda batihurira n'abaguzi bagahendwa
Sunday yemeza ko imyenda ya Made in Rwanda idahenze ahubwo ari uko akenshi abayidoda batihurira n’abaguzi bagahendwa

Umukozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ushinzwe imyuga, Annette Benegusenga, avuga ko hari ikirimo gukorwa ngo imyenda ikorerwa mu Rwanda itagaragara nk’ihenze.

Ati “Hari imishinga turimo tugerageza yo gushyiraho ahantu henshi ho gucururiza iyo myenda n’ibindi bya Made in Rwanda, bigacuruzwa n’ababikora ku buryo igiciro kitazamuka. PSF irimo kubikora ku bufatanye na Leta, kugira ngo Abanyarwanda babibone bitabagoye kandi bidahenze”.

Yongeraho ko barimo kureba n’uko hazajya habaho amamurikagurisha aciriritse inshuro nyinshi y’ibikorerwa mu Rwanda, ababigura bihurire n’ababikora bityo bagure ku giciro kidakanganye.

Umwe mu badozi bo muri Kigali, Nyirahakiziyaremye Frida, avuga ko yiteguye kwitabira ayo marushanwa akanagaragaza icyo ayitezeho.

Ati “Ayo marushanwa nzayitabira, bizatuma menyekana kurushaho kuko buzaba ari uburyo bwiza bwo kugaragaza ibyo nkora. Tuzungurana ubumenyi n’abandi tuzahura, tugirane inama bityo mbashe kunoza ibyo nkora, abakiriya biyongere niteze imbere”.

Sunday yemeza ko imyenda ya Made in Rwanda idahenze ahubwo ari uko akenshi abayidoda batihurira n'abaguzi bagahendwa
Sunday yemeza ko imyenda ya Made in Rwanda idahenze ahubwo ari uko akenshi abayidoda batihurira n’abaguzi bagahendwa

Biteganyijwe ko ayo marushanwa azabera i Kigali ku ya 12 Gicurasi 2018 akazahuza abadozi n’abanyamideri basaga 100, aho umudozi azadodera umwenda umuntu amurebye gusa atamupimye, bakazareba ko yamudodeye ibimubereye, abazarusha abandi bakazahembwa.

Ayo marushanwa yateguwe n’abadozi bahuriye mu nzu y’imideri ya ‘Igitenge Fashion House’ ngo bakaba biteze ko hari byinshi bazahungukira.

Iyi myenda ikorerwa mu Rwanda ifite ubwiza butangaje
Iyi myenda ikorerwa mu Rwanda ifite ubwiza butangaje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ariko uziko abanyarwanda ari abakire!! ishati igura 20000 frw aba ari make ni hatari !!! kera 20000 frw naguragamo imyenda 4_3 myiza y icyo gihe!! none ubu ni ishati imwe kdi nabwo baravuga ko aba ari make !!!

bbbb yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

Birasekeje kabisa ngo ishati bayiranguza 20000 ngo ubwo ni amafaranga make?mubyukuri made in Rwanda ntacyo itumariye ahubwo niyo kutwambika ubusa icyombona leta haribyo ikora yirengagije ubushobozi bwabaturage caguwa nizatuva mumutwe pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

Mukwiye kubyigaho kwicyo kintu cya medi in rwanda kuko kiratugoye pe abanyarwanda benshi tubayeho mubuzima bugoye umwenda urengeje 5000 kuwigondera nihatari

Alias yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

wowe munyamakuru ukumva ko ishati ya 20k ku kiranguzo ari make. wowe ubwo wambara iya ngahe se nigga? en plus ibitenge. ishati y igitenge uretse na 20k, niyo wayimpera ubuntu sinayambara kabisa. ni usage unique. iyo bayifuze rimwe biba birangiye

dsss yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

Byari byiza gukoresha iby’iwacu.Ariko indonke irenze izadusiga ahabi.Bizagurwa n’abakize, naho rubanda rugufi turasubira kwambara amashangara( amakoma) nka kera.

Bihira yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

Mwiriwe njye ndabona byaterwa n’ugura, Reka nibarize Sunday:ibihumbi 20000 ko ari ikiranguzo,ucuruza azagurisha angahe?ubwo se uhigira 500 kumunsi kukwezi ni 15000 we azambara ikorerwahehe koko?
Uko niko guhenduka uvuga?

SYVER yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Ahubwo ikwiye kwitwa " made for rich people". Iyo myenda usanga ihenze rwose. Kandi ukurikije uburambe, ubwo Aho ubukungu bw’u Rwanda buri Koko umuntu yakwambara ishati ya 20.000?

Mukamana yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

ndumiwe koko ese muntu wanditse iyi nkuru ndumva ukora munyungu zawe bwite, naho ikibazo gihari turakizi ntabwo umuturage waguraga ishati 3000, none ngo 20.000 niyo muranguza, mwisubireho mukorere nabanyarwanda baciriritse kbs.

serge yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Ariko mbibarize munsubize: kuki imyenda yose yitwa ngo ni Made in Rwanda akenshi iba ikozwe mu bitenge? Nta kuntu bajya bahindura bagakora indi itari mu bitenge? Ni ukuri uwambaye caguwa ntiyakwambara iyi myenda.

Eric Kagabo yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

ariko ntimukgire nkaho abantu bose bafite ubushobozi bungana. ubu c umuntu waguraga ishati ya 1000 .ubwo uzamuzanira ishati yarangujwe 2oooo ayigure koko. mujye mugabanya umuteto!1 mumenyeko harabakandamizwa nibyemezo mufata. mwigaramiye .ubwo iyo bavuze ngo umwenda urahenze ukavugango uwuranguza ibihumbi 20000. ngo ntuhenze wumva nta soni ugira???? ntakundi twagira tugomba kwamabara ubusa ntakundi

nge yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Ndashaka kwibwirira uyu uvuze ngo ibihumbi 20 000frw ni bike ,ubwo yirengagije ko hari abantu benshi bahembwa munsi y,ibihumbi 50 000frw.ubwo urabona bazambara gute niyi made Rwanda yanyu kandi bakeneye kurya no gukodesha inzu.ni akumiro

CELY yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka