Abasora bose bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyatangaje ko mu rwego rwo korohereza abasora no gutanga serivisi zihuse kandi zihendutse hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura.

Itangazo rya RRA rivuga ko kwishyura imisoro n’amahoro hifashishijwe ikoranabuhanga byitezweho kwihutisha serivise zitangwa n’uru rwego.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, rivuga ko RRA, yatangije gahunda yo kwishyura imisoro n’amahoro n’andi mafaranga atari imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’ibyitezweho kwihutisha serivisi zatangwaga.

RRA ivuga ko uburyo buzakoreshwa mu kwishyura imisoro n’amahoro, burimo gukoresha Mobile Money, Mobile Banking, Internet Banking ndetse n’uburyo bwa Mobicash.

RRA yahwituye abasora ibabwira ko guhera tariki 01 Nzeri 2022 utazaba akoresha iryo koranabuhanga hari zimwe muri Serivisi atazongera guhabwa, nk’uko itangazo rigira riti: "RRA isaba abasora bose bishyura imisoro y’imbere mu Gihugu, iya za gasutamo, n’ iyeguriwe inzego z’ ibanze ko bagomba kujya bakoresha ubwo buryo bw’ ikoranabuhanga mu kuyishyura kuko uhereye tariki ya 1 Nzeri 2022, abatazabyubahiriza batazoroherwa mu kubona Serivisi".

Izo Serivisi batazahabwa RRA ivuga ko ari izijyanye n’ ihinduranya ry’ ibinyabiziga (mutation), icyemezo cyo kutabamo umwenda w’ imisoro (Non-créance), Quitus Fiscal, AEO, Blue channel n’ubundi bworoherezwe bwo muri Gasutamo, ibyemezo byo gukora (license and badges) n’izindi.

Iryo tangazo ryongeraho ko sisitemu za RRA zahujwe n’iz’amabanki n’ibigo by’ itumanaho kugira ngo uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bworohe.

Ubusanzwe abishyura bakoreshaga ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ingano y’imisoro n’amahoro ariko igihe cyo kwishyura cyagera bagatonda umurongo ku mabanki, bikadindiza itangwa rya serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka