Abasora barasabwa gusora uko bikwiye kugira ngo birinde ibihano

Ikigo k’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kirakangurira abasoreshwa gusorera ku gihe kugira ngo birinde ibihano.

Mu nama icyo kigo cyagiranye n’abasoreshwa bo mu karere ka Musanze, tariki 20/02/2012, ushinzwe amahugurwa mu kigo cy’imisoro n’amahoro, Jean Marie Vianney, yavuze ko ari ngombwa gusobanurira byimbitse abasora uko umusoro utangwa kugira ngo batazatanga umusoro nabi bikabagira ho ingaruka mbi.

Yabisobanuye muri aya magambo: “iyo umusoro ubaze nabi haza ibihano, ibihano iyo bibayeho bibangamira usora, twagira ngo tunoze imikoranire ibyo bihano byoye kuzaboneka”.

Muri ibyo biganiro bunguranye ibitekerezo ku mategeko agenga isoresha, ndetse n’uko abasora bajya bitwara ku bijyanye n’amategeko agenga imisoro.

Gakwerere yasabye abunganira abasora ko bagomba kwihutisha ibikorwa byabo, bakabikora hakiri kare kandi bakajya bakora imenyekanisha (declaration) ritarimo amakosa kandi bakarikora ku gihe.

Umwe mu bunganira abasora witwa Byusa Severin yavuze ko agiye gukangurira abacuruzi kwirinda amagendu kugira ngo bitazabagusha mu gihombo.

Abunganira abasora bari mu byiciro bitatu aribyo: abahawe “certificat” na RRA yemeza ko abo bantu bafite ubushobozi bwo kunganira abasora, ababaruramari (comptable) bakorera ibigo bisanzwe, abasora ubwabo bibarira imari.

Abo bose bemerwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro kandi bemerewe no kwijyanira imenyekanisha (declaration) zabo ku kigo cy’imisoro n’amahoro.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka