Abashoramari ba Kountable barashaka abo baha amafaranga

Ikigo Kountable cy’Abanyamerika gikorera mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, kivuga ko cyifuza guha amafaranga abatsindiye amasoko ya Leta kitabasabye ingwate.

Ikigo Kountable kivuga ko kizaha amafaranga umuntu wese watsindiye isoko rya Leta ryo kugura ibintu binyuranye
Ikigo Kountable kivuga ko kizaha amafaranga umuntu wese watsindiye isoko rya Leta ryo kugura ibintu binyuranye

Ubusanzwe umuntu wifuza kugura ibintu adafite igishoro yisunga banki, akagihabwa ari uko yerekanye ingwate, kandi akaba agomba kwishyura yaba yahombye cyangwa yungutse.

Cyusa Mucyowiraba Leandre uhagarariye Kountable mu Rwanda, yasobanuriye Kigali today ko kubona igishoro cyose umuntu yifuza bimusaba kugaragaza imbuga nkoranyambaga (social media) zose akoresha.

Agira ati ”Twita ku kuba akoresha twitter, facebook, email, google, LinkedIn n’izindi. Tugomba kandi kumenya ngo uwo muntu azishyurwa nande (ikigo cya Leta runaka), ubundi tugakorana amasezerano nawe”.

Yakomeje avuga ko bitewe n’uko uwo muntu aba adafite gishoro cyo kugura ibintu, Kountable imwishyurira, ikanabikurikirana mu ngendo bikora kugeza ubwo bigeze ku babikeneye.

Ati “Tunamurangira isoko aguramo ibifite ubuziranenge kandi ku giciro cyiza, tukishyura ababimuzanira, imisoro bamuca hamwe n’amafaranga akoresha abimenyekanisha”.

Cyusa akomeza asobanura ko Kountable ikoresha ikoranabuhanga rya GPS mu gukurikirana ibicuruzwa by’umukiriya wabo kuva aho byatumijwe mu mahanga kugeza bimugezeho cyangwa bigeze ku babikeneye.

Mu gihe banki ngo zisaba ikiguzi cy’amafaranga angana na 2.5% by’igishoro zahaye umukiriya wazo. Kountable ivuga ko isaba ikiguzi cya 3% by’ayo cyatanze ku muntu wakoranye nayo.

Iki kigo kivuga ko gifite igishoro cy’amadolari miliyoni 150 ari ku makonti y’Amerika kandi ko mu Rwanda kimaze gutanga miliyoni icyenda z’amadolari kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Kountable mu Rwanda agira ati ”Nta kibazo cy’amafaranga dufite, kuko ayo dufite n’aho yarangira twashaka andi”.

Amafaranga make ashoboka Kountable ishobora gutanga ngo ntagomba kuba munsi y’ibihumbi 30 by’amadolari y’Amerika, ariko ngo nta gipimo cy’ayo kidashobora kubona.

Ikigo Kountable kivuga ko cyishimiye intambwe u Rwanda rugezeho mu gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi.

Niyo mpamvu umuyobozi mukuru w’iki kigo, Umunyamerika Christopher Hale ategerejwe mu Rwanda kuri uyu kabiri tariki 27 Gashyantare 2018, aho azaba aje kugenzura uburyo bwo kwagura ishoramari.

Inyungu Leta y’u Rwanda izabonera kuri Kountable, ngo nta mishinga izongera kudindira kubera ibura ry’igishoro, ndetse nta n’amadevize azavanwa mu gihugu agiye gushorwa mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hello , abantu batsindira amasoko bakaba bakaba bafite amacontract n’ibijyanye na
1.Equipment supply
2.healcare supply
3.machinery supply
bakaba bujuje izi conditions bampamagare mbafashe uburyo babona bakorana n’ibigo bibafasha kubona inguzanyo nta ngwate bagakora amasoko yabo neza , Murakoze 0782204105(Whatsapp), 0737500103

David Ruga yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

mwaduha address za Kountable aho bakorera

NIYIBIZI Jeremie yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

None se naho bizarangirira gusa cyangwa n’abatatsindiye amasoko bazagerwaho kugirango biteze imbere muyindi mishinga.

UZABAKIRIHO yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Mwaduha numéro za téléphone ya Cyusa Mucyowiraba Leandre

john yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka