Abanywa Skol Lager bagiye kujya bayinywa banaseka

Uruganda rukora ibinyobwa bya Skol (Skol Brewery Ltd) ku wa 16 Kanama 2019 rwerekanye ishusho nshya y’ikinyobwa cya Skol Lager, aho kigaragara mu icupa rishya n’ibirango bishya.

Kwerekana iyo shusho nshya ya Skol Lager byajyanishijwe no gutangira ubukangurambaga bwo kwegera abakunzi ba Skol Lager bo hirya no hino, Skol ikabafasha kwishimana n’inshuti zabo, baruhuka ariko banywa n’ikinyobwa cya Skol Lager.

Benurugo Kayinamura Emilienne ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager (Brand manager), abajijwe ku bijyanye n’itandukaniro hagati ya Skol Lager yari isanzwe n’iyo yindi nshya, yagize ati “Ntabwo twahinduye umwimerere wa Skol Lager, icyahindutse ni icupa igaragaramo. Irangwa n’amabara y’umuhondo n’umutuku, ibinyobwa byacu ntabwo bigira isukari. Rero twongeyeho ikirango kigaragaza ko nta sukari iri muri icyo kinyobwa.”

Mu bindi bigaragara ku icupa rishya ni uko agapapuro kabaga ku icupa risanzwe kari gatambitse ariko ubu akariho gafite ishusho y’ingabo (shield). Ikirango cya Skol Lager (logo) kiri kuri iryo cupa rishya na cyo kiratambitse mu gihe icyari gisanzwe ku icupa rya Skol Lager cyari kiberamye.

Benurugo Kayinamura Emilienne ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager (Brand manager) yasobanuye ibyerekeranye n'icupa rishya rya Skol Lager
Benurugo Kayinamura Emilienne ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager (Brand manager) yasobanuye ibyerekeranye n’icupa rishya rya Skol Lager

Benurugo ati “Icyo kirango (logo) twagitambitse ndetse dushyiraho n’ako gapapuro gafite ishusho y’ingabo (shield) kugira ngo bitume Skol Lager igirana isano n’ibindi binyobwa bya Skol bicuruzwa mu Rwanda.”

Ikindi cyiyongereho ku icupa rishya ni agapapuro kariho inyuma kariho urwenya, bikaba bijyanye n’ubukangurambaga na bwo bwatangijwe bwo gushimisha abanywa Skol Lager.

Ni byo Benurugo ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager yasobanuye ati “Umuntu urimo kunywa Skol ashobora no gusoma urwenya agaseka akishima. Murabizi ko iyo umuntu abonye ikintu gisekeje, gituma yishima, akamererwa neza, bikamufasha kuruhuka.”

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol bwahereye ubwo bukangurambaga kuri ayo macupa, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga za Skol ariko bakaba bakorana n’itsinda ry’abanyarwenya ryitwa ‘Comedy Knights’ aho bazazenguruka hirya no hino cyane cyane mu tubari basusurutsa abanywi ba Skol. Ni mu mvugo bise ‘Live-Laugh-Lager’ bisobanuye ngo baho, useke, kandi winywera Skol Lager.

Ku biciro ngo nta cyahindutse ndetse n’uburyo iyo Skol Lager yari ikoze mu ruganda nta cyahindutse.

Benurugo ati “Ni ya byeri yoroshye kunywa, ibobeza umuhogo, ifite alcohol ya 5%. Rero kubera ko abakiriya bacu bakunda Skol Lager, ni na yo mpamvu ikinyobwa ndetse n’ibiciro tutabihinduye.”

Paul Norris ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya Skol muri Afurika yose na we yaryohewe no kunywa Skol Lager yisekera
Paul Norris ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya Skol muri Afurika yose na we yaryohewe no kunywa Skol Lager yisekera

Uruganda rushishikariza abacuruzi kugurisha Skol Lager, Icupa rya Santilitiro 33 ku mafaranga 500 y’u Rwanda, noneho icupa rya santilitiro 50 rikagura amafaranga y’u Rwanda 700. Gusa ngo ntibibujijwe ko umucuruzi ashobora gushyiraho ibiciro bye akurikije imibare yakoze n’ibyo na we aba agomba kwishyura.

Skol Lager mu icupa rishya
Skol Lager mu icupa rishya
Abanyarwenya bagize itsinda ryitwa Comedy Knights bazifashishwa mu gushimisha abanywa Skol Lager
Abanyarwenya bagize itsinda ryitwa Comedy Knights bazifashishwa mu gushimisha abanywa Skol Lager
Anita Haguma ushinzwe kumenyekanisha ibicuruzwa bya Skol mu Rwanda na we yaryohewe no kunywa Skol Lager areba abanyarwenya
Anita Haguma ushinzwe kumenyekanisha ibicuruzwa bya Skol mu Rwanda na we yaryohewe no kunywa Skol Lager areba abanyarwenya
Ku macupa mashya ya Skol Lager hariho n'urwenya ruzajya rufasha abanywi bayo kugubwa neza
Ku macupa mashya ya Skol Lager hariho n’urwenya ruzajya rufasha abanywi bayo kugubwa neza
Skol Lager yari isanzwe iri mu icupa riteye gutya
Skol Lager yari isanzwe iri mu icupa riteye gutya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwaramutse none skol ko aho ndi ibinyobwa byayo byagiyehe ko hashize amezi abiri zarabuze

keza micherine yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka