Abanyenganda nto bo muri Mauritius barasaba Abanyarwanda kujya gucuruza iwabo

Inganda nto n’iziciriritse (SMEs) zo mu birwa bya Mauritius zaje kumurika no kugirisha ibicuruzwa byazo mu Rwanda, kugirango zitangire kwiga imiterere y’amasoko zizashoramo imari.

Ba nyiri izo nganda kandi ngo baje kubwira bagenzi babo mu Rwanda nabo ngo boge inyanja y’Ubuhinde bajye gucururiza mu birwa bya Mauritius.

Imurikagurisha ry’ibicuruzwa bikomoka mu nganda nto za Mauritius ririmo kubera muri Hoteli Serena kuva tariki 21-22/03/2013, ryiganjemo ibyo kwambara, amasabune n’amavuta yo kwisiga, intebe n’ameza, ibitabo, imiti n’inyongeramusaruro, abatubuzi b’imishwi y’inkoko, ibihombo by’amazi, servisi z’ikoranabuhanga n’ibindi.

Ibyinshi mu bicuruzwa bikomoka muri Mauritius ntaho bitandukaniye n’ibikorerwa mu Rwanda cyangwa ibisanzwe bihaboneka bivuye ahandi, ariko ngo byo bifite ireme kandi ibiciro byabyo ngo bizaba binogeye abaguzi, nk’uko umuyobozi w’inganda muri Mauritius, Chamroo Dev yavuze.

Abashoramari b'abanya-Mauritius bahuriye mu Rwanda na bamwe mu bikorera b'abanegihugu.
Abashoramari b’abanya-Mauritius bahuriye mu Rwanda na bamwe mu bikorera b’abanegihugu.

Dev yagize ati: “Ntitwazanye ibicuruzwa tuyobewe ko iwanyu hari ibimeze nkabyo, ahubwo twongereye ubwinshi; ubwo abakiriya bazihitiramo bakurikije ireme n’ibiciro. Ibyacu bizashobora guhatana n’ibindi, kuko ntiwagura ishati ya make umarana iminsi ibiri gusa, ahubwo wagura iya menshi urambana.”

Yavuze ko abacuruzi ba Mauritius bagiye kuza mu Rwanda nk’igihugu cyatangiye ubucuti mu by’ubucuruzi n’ubuhahirane, aho bari basanzwe bakorana n’abaturanyi babo ba Madagascar, bakanambuka bakajya muri Zimbabwe, Afurika y’epfo, Uganda, Hong Kong na Singapore.

Umuyobozi w’inganda muri Mauritius yatumiye Abanyarwanda nabo ngo bajye gukorera muri Mauritius, ndetse ko bashobora guhera ku imurikagurisha rizabera muri icyo gihugu mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka wa 2013.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera, Hannington Namara yavuze ko Reta ifite umugambi wo gufasha abacuruzi kuzana imashini zikora ibintu aho kujya kubigura hanze; ku buryo ngo u Rwanda narwo ruzajyana ibicuruzwa byinshi hanze, harimo no mu birwa bya Mauritius.

Bamwe mu bikorera bitabiriye imurikagurishwa ry'ibicuruzwa bikorerwa mu birwa bya Mauritius.
Bamwe mu bikorera bitabiriye imurikagurishwa ry’ibicuruzwa bikorerwa mu birwa bya Mauritius.

Mu bicuruzwa bikomoka muri Mauritius harimo ibifite ibiciro biri hejuru y’ibyo mu Rwanda, nk’umushwi w’inkoko w’umunsi umwe ugurwa amafaranga arenze 2000, mu gihe ibindi nk’imyenda, amasabune n’amavuta yo kwisiga bigurwa make cyangwa angana n’uko ibiciro bimeze ku isoko mu Rwanda.

Ibirwa bya Mauritius bikikijwe n’amazi y’inyanja y’Ubuhinde, mu gace k’Afurika y’uburasirazuba bw’amajyepfo, bikaba bisangiye umuryango wa COMESA n’u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka