Abanyarwanda barinubira ubujura bakorerwa bagiye kurangura muri Uganda

Abacuruzi bo mu karere ka Rubavu batangaza ko bakomeje gukorerwa ibikorwa by’urugomo birimo n’ubujura igihe bagiye kurangura ibicuruzwa mu gihugu cya Uganda.

Ubwo abacuruzi hamwe n’abandi bagira uruhare mu bucuruzi bwambuka umupaka bagiranaga inama na Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano yagejejweho ikibazo cy’abacuruzi bajya kurangura mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda bakamburwa amafaranga haba aho barara kimwe no kuyamburwa mu ngendo.

muri iyo nama yabaye tariki 27/08/2012, Minisitiri Francois Kanimba yasabye abacuruzi bajya kurangura hanze y’u Rwanda kujya bakoresha amabanki cyangwa ubundi buryo butuma batagendana amafaranga mu mufuka.

Minisitiri Kanimba yagize ati “ iki ikibazo gishobora gucyemuka hakoreshejwe amabanki akorera mu Rwanda akorera no muri ibyo bihugu. Urugero: dufite Equity Bank, KCB na ECOBANK kandi zikorera muri ibyo bihugu kuburyo bashobora kubikuza bagezeyo.”

Abo bacuruzi bagaragaje ko bafite ikindi kibazo cyo kubona amafaranga yabo iyo bageze hanze muri izi banki kuko n’ababitsa muri izo banki bahabwa amafaranga macye kuyo baba bacyeneye.

Umwe mu bacuruzi bitabiriye inama yagize ati “kuvuga ko tudakorana n’aya mabanki sibyo, njye nta cyumweru kirashira mvuye Uganda aho nashyize amafaranga menshi kuri konti yanjye ariko nagera Uganda ngiye kubikuza bakampa amafaranga adahagije nasobanuza impamvu bakambwira ko badashobora kuyarenza, ahubwo nkeneye menshi najya kuzana urwandiko mpawe n’Ambasaderi wacu”.

Abacuruzi bavuga ko kuba badashobora guhabwa amafaranga yabo igihe bayakeneye bagashyirwaho amananiza yo kujya gushaka Ambasaderi ari ikibazo kuko baba bagiye mu kazi atari ugutembera.

Basaba ko Leta kubakorera ubuvugizi bakoreherezwa ubucuruzi bwabo ndetse bagacungirwa umutekano nk’uko u Rwanda rucungira umutekano abanyamahanga baza mu Rwanda.

Iki kifuzo cyo gucungirwa umutekano ku Banyarwanda bajya mu bindi bihugu babihera ku bajya mu gihugu cya Kongo bahohoterwa bakamburwa ndetse bamwe bakaburirwa irengero.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka