Abanyarwanda bakomeje kwivana ku isoko ry’ubwikorezi bw’ibiremereye

U Rwanda rutanga akayabo ka miliyoni 350 z’amadolari buri mwaka kuri service y’ubwikorezi bw’ibiremereye bukoresha amakamyo. Ministeri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko hari ikibazo gikomeye cy’uko Abanyarwanda bagenda bareka uwo murimo, ibyo bikaba bifite ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Iki kibazo kimaze kugaragara nk’ikigenda kiyongera buri mwaka nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba. Yabwiye itangazamakuru ko mu mwaka wa 2007 Abanyarwanda bakoraga uyu murimo bageraga kuri 21%, ariko ubu bakaba bageze ku kigereranyo cya 14%.

Ni urwego Leta itangaho amafaranga menshi, ariko akaba yigira mu mifuka y’abanyamahanga kuko aribo basigaye ari benshi muri uwo murimo.

Iki kibazo ngo ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza icyuho hagati y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga, mu gihe u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, ibyo bikaba byakagombye gutuma Abanyarwanda baza ku isonga mu gukoresha amakamyo atwara ibicuruzwa.

Ubwikorezi bw'ibicuruzwa bizanwa mu Rwanda akenshi bukorwa n'abanyamahanga.
Ubwikorezi bw’ibicuruzwa bizanwa mu Rwanda akenshi bukorwa n’abanyamahanga.

Cyakora mu gushakira umuti iki kibazo, Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yafashe ingamba zo kubanza kukinononsora. Minisitiri Kanimba yagize ati “Byabaye ngombwa ko dushaka impuguke kugira ngo zidufashe kumva neza impamvu Abanyarwanda batari kuri iryo soko kandi aribo bakagombye kuba baririho, ugasanga ahubwo bagenda barushaho kuritakaza.”

Minisitiri Kanimba avuga ko nibamara kunononsora icyo kibazo, kizashyikirizwa inama y’abaminisitiri ikagifataho ibyemezo.

Ati “Twatumiye amasosiyete y’abikorezi ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga ubukungu bw’igihugu kugira ngo dusuzumire hamwe ibyo izo mpuguke zabonye, niturangiza tubishyikirize inama y’abaministre ibifateho ibyemezo”.

Theodore Murenzi, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo mu Rwanda, yabwiye Kigali Today ko impamvu Abanyarwanda bakomeje guhagarika uwo murimo ari ukubera imbogamizi bahura na zo mu kazi, zirimo ruswa batanga mu nzira, iminzani myinshi ndetse no kuba u Rwanda rwemera imodoka zitumizwa i Burayi kandi izo zikaba zihenze kurusha iziva ahandi.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka