Abanyarwanda bajyana imyaka mu Mujyi wa Goma bashyizeho ubwirinzi bwa COVID-19

Kuva tariki 17 Gicurasi 2020 abatuye Umujyi wa Goma bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubahoneka nyuma y’igihe abari barwaye bakize.

Izabayo umwe mu bambutsa ibicuruzwa babijyana mu Mujyi wa Goma
Izabayo umwe mu bambutsa ibicuruzwa babijyana mu Mujyi wa Goma

Ubuyobozi bwa Koperative COOTRAMARU itwara amakamyo mu Mujyi wa Gisenyi buvuga ko bwashyizeho ubwirinzi buzatuma batandura iki cyorezo kimaze gufata abantu barindwi mu Mujyi wa Goma.

Muvunyi Gilbert uyobora Koperative COOTRAMARU, avuga ko kwirinda ko abatwara ibikamyo bakwandura iyi ndwara bashyizeho abashoferi bazajya bambutsa imyaka abandi bagasigara mu Rwanda.

Agira ati “Dusanzwe dufite abashoferi 80 bambuka umupaka, kugira ngo tubarindire umutekano twabanje kohereza abashoferi batanu akaba ari bo bambutsa imodoka hatabayeho ko abakuye imodoka mu Rwanda ari bo bakomezanya na zo muri Kongo. Icyakora twaje gusanga ari bakeya twongeraho abandi batanu ubu bakora akazi neza”.

Muvunyi avuga ko aba bashoferi 10 bambutsa imodoka bashyirwa ahantu badahura n’abandi bashoferi kugira ngo baramutse banduye batabanduza, ikindi ngo bakurikiranirwa hafi n’abaganga.

zimwe mu modoka zijyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma
zimwe mu modoka zijyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma

Ati “Aba bashoferi bambutsa imodoka ntaho bahurira n’abashoferi bakorera mu Rwanda kugira ngo banduye batabanduza, ikindi bakurikiranwa n’abaganga kenshi, kuko n’imodoka iyo bayigaruye ku mupaka mbere yo gutwarwa n’undi mushoferi babanza kuyitera imiti”.

Muvunyi avuga ko ibicuruzwa bikomeje koherezwa mu Mujyi wa Goma kandi hari ibikenewe cyane nk’ibiribwa kuko ibyari bisanzwe byoherezwa mbere ya COVID-19 ubu byagabanutse bitewe n’urujya n’uruza rwahagaritswe.

Bimwe mu bicuruzwa birimo koherezwa mu Mujyi wa Goma birimo, iboga, amagi, inyama, ibishyimbo n’umuceri, ifu y’ibigori n’ibindi bicuruzwa ariko bigenda n’imodoka.

Abashoferi batwara imodoka zijyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma bavuga ko bafite impungenge zo kuba bakwandura COVID-19 ivugwa muri uwo mujyi, ariko bakavuga ko batahagarika akazi kuko bagomba gukora akazi ko kugeza ibicuruzwa ku babikeneye nkuko umuganga atareka akazi ko kuvura abarwayi cyangwa ngo umusirikare ahunge urugamba.

Kuva tariki 17 mu Mujyi wa Goma habonetse abarwayi bashya barindwi ba COVID-19, Guverineri Carly Nzanzu Kasivita wa Kivu y’Amajyaguru avuga ko iki cyorezo cyazanywe n’umuturage wari uvuye muri Tanzania tariki 10 Gicurasi 2020.

zimwe mu modoka zitwara ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma zivuye mu Mujyi wa Gisenyi
zimwe mu modoka zitwara ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma zivuye mu Mujyi wa Gisenyi

Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Kivu y’Amajyaruguru Dr. Moïse Kakule, avuga ko umubare w’abarwaye ushobora kwiyongera kuko hari abahurira mu masengesho, gushyingura n’andi mahuriro, agasaba abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Radio Okapi itangaza ko icyorezo cya COVID-19 kirimo kwibasira Umujyi wa Kinshasa aho abarwayi 1691 bamaze kuhagaragara, naho muri Kivu y’Amajyaruguru hakaba hamaze kuboneka abarwayi 15 kuva tariki 10 Werurwe 2020 iki cyorezo cyagera muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka