Abanyarwanda badafite ibyangombwa byo gukorera i Goma bangiwe kwinjira muri DR Congo

Ubuyobozi bw’imipaka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma bwangiye Abanyarwanda basanzwe bakorerayo kimwe n’abajyanayo ibicuruzwa kwambuka umupaka.

Impamvu yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ni yo bivugwa ko yatumye Abanyarwanda bangirwa kwinjira muri Congo, keretse abafite ibyangombwa bibemerera kuhakorera bizwi nka “permis de séjour.”

Abanyarwanda basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bazindutse kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021 bateza imikono mu byangombwa by’inzira (laisser passer) byabo ku ruhande rw’u Rwanda ariko baza gusabwa ko ziteshwa agaciro nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’abasohoka muri Goma rwanze kubakira.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bagira bati; "Twazindukiye aha ariko Congo yanze ko twinjira, ubu dutegereje ko ubuyobozi budukorera ubuvugizi."

Abazindukiye kuri uwo mupaka bashaka kwambuka baongeyeho ko barimo gusabwa guhaguruka aho bari ngo batahe.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’umupaka muto (Petite Barrière) ariko atangaza ko amabwiriza atabimwemerera, ahubwo ko ibyiza ari ukubaza ubuyobozi bumukuriye.

Abangiwe kwambuka bavuga ko batashimishijwe n’uburyo babuzwa kwambuka umupaka bashinjwa ko bafite Covid-19 nyamara bose bafite ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije Covid-19.

Uwitwa Kamaliza uri mu bangiwe kwambuka yabwiye Kigali Today ati "Birababaza, Abanyekongo barimo kwambuka bakaza mu Rwanda ntawe ubakoraho, nta mananiza bashyirwaho ariko twe batubujije, ndizera ko ubuyobozi bwacu bugira icyo bubikoraho."

Abanyarwanda basanzwe bikorera ibicuruzwa babijyana mu mujyi wa Goma barageza ibicuruzwa mu mupaka, Abanyekongo bakaza kubifata kuko bo, bemerewe kwambuka.

Mu mpera za Kamena 2021, abakuru b’ibihugu byombi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu mujyi wa Goma basinya amasezerano yo koroshya ubuhahirane bwambukiranya imipaka harimo no gukuraho amananiza yo gusoresha ibicuruzwa kabiri.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, imipaka yarafunzwe, ariko kubera koroshya ubuhahirane bemereye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gukora ariko bakabanza kwipimisha.

Ni umwanzuro wafashije abaturage batari bakeya mu Karere ka Rubavu kari gafite abaturage barenga ibihumbi 12 bavuga ko bari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka none gufungwa bikaba bigiye kubicisha inzara.

Mu kwezi kwa Ukwakira 2020 nibwo abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka basabwe kwihuriza mu matsinda bakajya bashyira hamwe ibicuruzwa bikambukanwa n’umwe akabacururiza abandi bagasigara mu Rwanda mu kwirinda ikivunge cy’abantu.

Umupaka wongewe gukoreshwa cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2021 mu iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo abaturage ba Goma benshi bahungira mu Rwanda ndetse no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntibyubahirizwa kuko byari mu bihe bidasanzwe.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko biri mu byongereye ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda kuko nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu Rwanda habonetse imibare myinshi y’abarwayi ba Covid-19.

U Rwanda rukomeje guhangana n’ingaruka za Covid-19, ndetse uduce tumwe tukaba twashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki 17 Nyakanga 2021.

Tariki 15 Nyakanga 2021 nibwo Umuyobozi w’ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no kurwanya ibyorezo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
(INRB) Dr. Muyembe Tanfum yageze muri Kivu y’Amajyaruguru kugenzura impamvu itera ubwandu bwinshi bwa Covid-19 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Dr. Muyembe avuga ko kwiyongera kwa Covid-19 byatewe n’uburangare no kudohoka ku nshingano ku bayobozi.

Yagize ati; "Ndi hano, mu kugenzura uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu mujyi wa Goma. Nkeneye kuvugana n’abo dukorana muri INRB basanzwe hano. Nkurikirana Kinshasa ariko umubare w’abandura Kinshasa urimo uragabanuka, ariko tugomba gushyiraho ingamba zituma icyorezo kitongera kuzamuka.”

Ati “Icyo twaje kubona ni uko ubwandu bwinshi bw’icyorezo cya COVID-19 yo mu bwoko bwa Delta buri kuva mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bituma tuza kureba impamvu biganje mu mujyi wa Goma."

Dr Muyembe asaba abaturage batuye muri Kivu y’Amajyaruguru kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka