Abanyamuryango ba RTFC bagiye kujya bagabana inyungu

Minisiteri y’ibikorwa remezo yashyizeho gahunda izagena uburyo abanamuryango ba koperative itwara abagenzi (Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC), bazajya bakorera mu nyungu imwe bakagabana ayo bakoreye.

Asobanurira iyi gahunda abahagarariye iyi kompanyi mu ntara, kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Ing. Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko kuba nyamwigendaho muri iyi kompanyi ariyo mpamvu bagira imikorere mibi.

Yagize ati: “Icyo turi kubasaba ni uko imbaraga za koperative zavamo umusaruro ugera ku banyamuryango bose icyarimwe ku buryo bungana n’imbaraga buri munyakoperative yashyizemo … ariko njyewe simvuge ngo kuba nagize icyo mbona birahagije abandi nibashaka bajyane ubusa”.

Yakomeje avuga ko abanyamuryango b’iyi koperative yahoze ari ATRACO, bakwiye kubahiriza amabwiriza yose ayigenga, niba bifuza gutera imbere. Bakumva ko niba uyu munsi hari uwakoreye menshi agomba kugabana n’uwakoreye macye kuko nawe ejo byamubaho.

Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama bagiye bagaragaza ko iyi gahunda niyigwaho neza ikanononsorwa, igashyirwa mu bikorwa uko yateganyijwe nta kizababuza gutera imbere.

Umuyobozi wa RFTC, Col. Dodo Twahirwa, yavuze ko inyungu ihari ku bakora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi, ariko ikazabaho mu gihe baranzwe n’imikorere myiza.

Ati: “Icya mbere nk’abacuruzi bakora akazi ko gutwara abagenzi ni inyungu kuri bo. Habaye imikorere myiza bazunguka, habaye imikorere mibi bazahomba. Icyo twebwe dukeneye ni imikorere myiza kuko twumvise iriya gahunda ya Leta ari nziza”.

Iyi gahunda yo kugabana inyungu mu banyamuryango ba RFTC yari imaze umwaka mu myigo, izabanza yemezwe n’inama y’abaminisitiri mbere y’uko ishirwa mu bikorwa.

Imibare y’Ikigo gishinzwe Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA), igaragaza ko 80% bya serivisi z’ingendo zikorwa mu gihugu zitangwa na RFTC.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka