Abanyamahirwe bagiye kujya batanga umusoro ku bihembo batsindiye

Abakina imikino y’amahirwe ishobora kubafasha gutsindira ibihembo bitandukanye, bagiye kujya bishyura 15% by’ibyo bihembo mu Kigo cy’Igihugu gishiznwe kwakira Imisoro (RRA), mu gihe nyiri ugukoresha tombola we azajya asora 13% ku nyungu yasaguye.

Ibyo ni ibikubiye mu itegeko rishya ryashyizweho rijyanye n’umusoro ku mikino y’amahirwe, mu Rwanda; nk’uko Komiseri wa RRA yabitangarije abanyamakuru, kuri uyu wa kane tariki 04/10/2012.

Yagize ati: “Dufate nk’urugero rwa MTN tugasanga yakiriye miliyoni 10 mu butumwa twayoherereje, batanga imodoka ya miliyoni umunani. Ni ukuvuga ko tuzamwemerera za miliyoni umunani nk’igishoro, miliyoni ebyiri zisigaye azisorere kuri 13%”.

Ibyo kandi niko bizajya bigenda ku watomboye. Uwatomboye azajya ahabwa ibyo yatomboye hakuwemo 15% azajya atangwa nk’umusoro mu kigo cy’imisoro n’amahoro.

Imikino itandukanye na za tombola, nka SHARAMA, irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star cyangwa se bimwe bita urusimbi rwemewe n’amategeko, byose birebwa n’iri tegeko.

Gusa uwo musoro ntureba uwatsinzwe muri iyo mikino kuko afatwa nk’undi mucuruzi wese washoye agahomba, bivuze ko yishyura umusoro wa 0%, nk’uko Kagarama yakomeje abisobanura.

Irindi tegeko ryavuguruwe ni irigendanye n’itegeko ry’umusoro ku bacuruzi bato bato, ryavuguruwe rikagirwa iry’umusoro ku mbumbe, rivuga ko rije korohereza abacuruzi bato cyane kwishyura imisoro batiriwe bakoresha ibarurishamari.

Iryo tegeko rireba abacuruzi bacuruza amafaranga ari hagati ya miliyoni enye na miliyoni 12 ku mwaka, bazajya bishyurira icya rimwe umusoro bitewe n’ayo binjiza.
Komiseri Kagarama yavuze ko byaturutse ku cyifuzo cy’abacuruzi ubwabo.

Yatanze urugero rw’umuntu ukorera hagati ya miliyoni enye na zirindwi ku mwaka, akazajya asora ibihumbi 120 ku mwaka. Ucuruza hagati ya miliyoni 10 na 12 ku mwaka azajya asora ibihumbi 300 kandi byose bikishyurwa mu bice bine bigize ibihembwe by’ubucuruzi.

Nubwo nta ibarura ryakozwe, abo bacuruzi bagize igice kinini cy’ubucuruzi bw’u Rwanda kando hazabaho gukurikirana ko nta wabeshye amafanga akorera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose RRA ngushimiye bwa mbere n’ubwikurikiraho kuko ubashije kudukiza umugogoro wo gukora ibaruramari kandi abacuruzi bato benshi ibyo tutabizi bityo bajyaga kutubarira umusoro tukamanjirirwa. Ariko ubu nzaba nzi icyiciro ndimo menye n’umusoro ngomba gutanga ku buryo nzajya mbanza nkawushyira ku ruhande kugira ngo nkiranuke na RRA ubundi nkubare kweli kweli.

Ndanagushimira kureba kure wagize usoresha iyi mikino yo gutega kuko abayikora bayikorera mu Rwanda, umutekano bafite bawuhabwa n’ingabo zihembwa mu misoro yacu, imihanda bagendaho yubatswe kubera dutanga imisoro ndetse n’ibindi bikorwa remezo ntarondoye. Nahoraga nibaza ukuntu njye ncuruza ngatanga umusoro kandi n’inyungu zambanye nke ariko ukabona umuntu atsindiye miliyoni 10, RRA ikaviramo aho kandi ayo ayakoreye mu isogonda nta cyo yanashoye. Mubasoreshe nabo bumve bafite ishema ko amafaranga abavaho agira uruhare mu kuzamura iterambere ry’igihugu. Ariko kandi umucuruzi n’aba yakosheje mujye mwirinda guhana mwihanukiriye turi abantu hari ubwo umuntu yinyuramo atazi ingaruka ziri imbere. murakoze. Bugingo

Bugingo yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka