Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahirwe bafite - Perezida Nyusi
Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye imipaka ihuza u Rwanda Na Congo mu Karere ka Rubavu, avuga ko Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahurwe bafite.
Perezida Filipe Nyusi yarageze Ku mupaka muto uhuza u Rwandana,Congo uzwi nka Petite bariyeri, areba uburyo Abanyarwanda n’Abanyecongo ibihumbi bahahirana.
Aganira n itangazamakuru, Perezida Nyusi yatangaje ko afurika iri kwitegura gufungura imipaka.
Yagize ati “Turimo turaganira gufungura umupaka mu bihugu by’ Afurika. Uyu ni Umwitozo wo kureba ubwo ntagitandukanya abanyafurika, urareba uburyo Abanyarwanda n’Abanyecongo bisanzura mubuhahirane.
“Ubu ni bwo buzima bw’Abanyafurika tugomba gukora, tugafungura imipaka bakabyaza umusaruro amahirwe dufite."
Uyu mupaka ukoreshwa n’abaturage ibihumbi 45 ku munsi, Abanyarwanda baturiye umupaka wa Congo bahabwa amakarita bakoresha mu byuma bambuka hatabaye kwaka laissez passe na passport.
Uyu mupaka ukoresha koranabuhanga ry’amakarita rikoreshwa n’abantu ibihumbi birindwi. Abaturage bari basanzwe bakoresha Jeto kubera baturiye umupaka.
Ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa kuva 2013.
Abantu bakoresha iri koranabuhanga ni Abanyarwanda batuye mu Mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba, Bugeshi, Busasamana na Rugerero.
Kureba andi mafoto menshi kanda AHA
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Inkuru zijyanye na: Mozambique
- Perezida Nyusi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
- U Rwanda na Mozambique byiyemeje kuba urugero rw’ubufatanye muri Afurika
- Perezida Nyusi yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
- U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo
- Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
naze agere no ku mipaka ya kanyaru na nemba naho hari urujya n’uruza rw’ubucuruzi hamwe n’abavandimwe b’abarundi mumajyepfo natwe tumeze neza.