Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahirwe bafite - Perezida Nyusi

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye imipaka ihuza u Rwanda Na Congo mu Karere ka Rubavu, avuga ko Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahurwe bafite.

Perezida Nyusi akigera ku mupaka wa Rubavu-Goma
Perezida Nyusi akigera ku mupaka wa Rubavu-Goma

Perezida Filipe Nyusi yarageze Ku mupaka muto uhuza u Rwandana,Congo uzwi nka Petite bariyeri, areba uburyo Abanyarwanda n’Abanyecongo ibihumbi bahahirana.

Aganira n itangazamakuru, Perezida Nyusi yatangaje ko afurika iri kwitegura gufungura imipaka.

Yagize ati “Turimo turaganira gufungura umupaka mu bihugu by’ Afurika. Uyu ni Umwitozo wo kureba ubwo ntagitandukanya abanyafurika, urareba uburyo Abanyarwanda n’Abanyecongo bisanzura mubuhahirane.

“Ubu ni bwo buzima bw’Abanyafurika tugomba gukora, tugafungura imipaka bakabyaza umusaruro amahirwe dufite."

Uyu mupaka ukoreshwa n’abaturage ibihumbi 45 ku munsi, Abanyarwanda baturiye umupaka wa Congo bahabwa amakarita bakoresha mu byuma bambuka hatabaye kwaka laissez passe na passport.

Uyu mupaka ukoresha koranabuhanga ry’amakarita rikoreshwa n’abantu ibihumbi birindwi. Abaturage bari basanzwe bakoresha Jeto kubera baturiye umupaka.

Ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa kuva 2013.

Abantu bakoresha iri koranabuhanga ni Abanyarwanda batuye mu Mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba, Bugeshi, Busasamana na Rugerero.

Uyu mupaka uhorana urujya n'uruza rw'abaturage
Uyu mupaka uhorana urujya n’uruza rw’abaturage
Bamwe mu baturage bategereje kwambuka
Bamwe mu baturage bategereje kwambuka

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

naze agere no ku mipaka ya kanyaru na nemba naho hari urujya n’uruza rw’ubucuruzi hamwe n’abavandimwe b’abarundi mumajyepfo natwe tumeze neza.

nkana yanditse ku itariki ya: 21-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka