
Mu minsi ishize abantu batandukanye bakoresheje imbuga nkoranyambaga bashyenga ko hakenewe ifu y’abagabo.
Byatangiye ubwo amafu atandukanye arimo "Nootri Toto" yagenewe abana na "Nootri Mama" yagenewe abagore batwite agiriye ku isoko.
Gusa hari impungenge bamwe bahise bagaragaza ko abagabo mu Rwanda nta muco bafite wo kunywa igikoma. Ariko ubuyobozi bwa AIF buvuga ko babanje kubikoraho ubushakashatsi.
Jorshi Darshana ushinzwe ubucuruzi muri AIF yavuze ko badatewe impungenge z’uko mu Banyarwanda hari imvugo ko nta mugabo unywa igikoma.
Yagize ati “Iyi fu ni iy’umuryango wose kandi twanakoze ubushakashatsi no ku bagabo, ku buryo n’abadakunda igikoma batubwiye ko bakunze uburyo kiryoha.”
Prosper Ndayiragije, umuyobozi wa AIF yemeye ko icyo kibazo gihari ariko yizeza ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bazakomeza guhindura imyumvire mu bagabo.
Ati “Biragoye koko guhindura imyumvire y’abagabo ariko tuzakomeza gukora ibiganiro ahantu hose twibutsa ko n’abaga o bakwiye guhindura imyumvire ku mirire harmo no kugabanya inzoga bakanywa igikoma.”
Uruganda rwa AIF nirwo rwegukanye igihembo cy’umushoramari witwaye neza muri 2017, cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
AIF ivuga ko yishimira gukorera ku isoko ryo mu Rwanda kugira no irufashe mu kugira umuryango ufite ubuzima bwiza nk’umusingi wo gutera imbere.
Kuri ubu AIF imaze kugira abakozi 300 ikoresha mu ruganda rwayo, mu mwaka umwe imaze itangiye gukorera ku isoko ryo mu Rwanda.
Umwihariko w’ifu y’igikoma cya AIF ni uko iba igizwe n’Ibigori na Soya ariko hakagenda hongerwamo intungamubiri bitewe n’ikigero cy’abantu yagenewe.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Batubwire turebe ko twakwinywera ku agakoma dore ko abagore bari baraturenganyije
iyofu ibonekahe? igurangahe 1kg