Abamurika ibikorwa byabo barahugurwa ku bijyanye no kwakira abaguzi

Abamurikabikorwa mu imurkagurisha bagera kuri 200 bari guhugurwa uburyo bwo kwakira abakiliya, binyuze muri gahunda yiswe “Na yombi”. Gahunda yashyizweho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) n’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Aya mahugurwa y’icyumweru kimwe, yatangiye kuwa Mbere w’iki cyumweru dusoza, ahuje bamwe mu bacuruzi bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya 15 ribera igikondo ku cyicaro cya PSF.

Bimwe mu byo bigishwa ni ukwigisha uburyo bwo kuvugana n’abaguzi, gukorera ku igihe, gukorana ubushake, kwakirana urugwiro no kumenya amakuru arambuye y’ibyo ucuruza.

Ngenzi Yves ushinzwe imyakirire y’abaguzi muri RDB, avuga ko hari byinshi azakemura muri serivisi zatangwaga ahantu hatandukanye.

Ati: “Kwakira umuguzi nabi bituma uwo muguzi utishimye atagaruka ndetse akanabwira inshuti ze bityo bikaba byateza igihombo umucuruzi runaka. Ikibabaje nuko ibi ari bimwe mu ibikigaragara mu imicururize hano mu Rwanda”.

Manzi Antoine, Umuyobozi muri PSF ushinzwe ubugizi, ati: “Hari ikizere cy’uko imyakirire y’abaguzi igenda iba myiza ku buryo n’isura y’ubucuruzi mu Rwanda imaze kugenda iba nziza bityo ibihugu 22 bikaba byaritabiriye imukira gurisha ry’i Gikondo.”

Manzi yongeyeho ko urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) narwo rufatira hejuru gahunda y’imyakirire abaguzi, aho bateganya guhugura bakozi ba PSF bari mu Uturere tw’igihugu mu ibijyanye n’imyakirire y’abaguzi.

Imurikagurisha ribera i Gikondo ryazanye amasosiyete asaga 500 kuva mu ibihugu bigera kuri 22, rimaze gusurwa n’abantu basaga 230,000.

Nyuma yayo mahugurwa, hateganyijwe ibihembo byagenewe abigishijwe bakanashyira mu ibikorwa ibyo bize mu imikorere yabo mu imurikagurisha riri kubera I Gikondo.

“Na Yombi” ni gahunda yo kurwego rw’igihugu yatangijwe muri 2009, igamije guhindura imyumvire n’imyakirire y’abaguzi mu Rwanda.

Kuva itangiye hamaze kwigishwa abagera ku 18,000 mu ubucuruzi bw’Amabanki (financial), Ingendo (transport) n’amahoteli (hospitality).

Jiovani Ntabwoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka