Abakorera sosiyete yubaka isoko rya Ngoma ngo bamaze umwaka badahembwa

Abakozi basaga 150 bakorera sosiyete yubaka inyubako zo kwagura isoko ry’akarere ka Ngoma yitwa “ELITE GENERAL CONTRACTORS” baravuga ko bamaze igihe gisaga umwaka bakora badahembwa bakaba basaba ko barenganurwa bagahembwa amafaranga yabo.

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko batangiye gukora mu kwezi kwa Nyakanga 2012 bakaba barabanje guhembwa nabwo nabi ariko nyuma bakaza kutongera guhembwa kugera muri uku kwezi.

Aba bakozi ubwo twabasangaga aho bubaka twasanze ari bake ugereranije n’umubare wabatangiranye n’iyi sosiyete, bakavuga ko ngo abenshi babiretse kubera kudahembwa bahora bahabwa itariki yo kwishyurwa ariko ntibishyurwa none ngo inshuro babeshywe zibaye nyinshi cyane.

Bamwe muri aba bakozi baje gukora bavuye mu tundi turere abandi bava kure kuburyo ngo bambuye aho bacumbitse yaba icumbi ndetse ngo bafatwa nk’abahemu aho bagiye bikopesha babeshywa guhembwa.

Abakorera mu isoko ryuzuye basaba ko imirimo yo kwagura isoko yakihuta kuko izuba ribamerera nabi cyane kubera gucururiza hanze kandi bagasora amisoro n'amahoro bingana n'abacururiza ahubakiye.
Abakorera mu isoko ryuzuye basaba ko imirimo yo kwagura isoko yakihuta kuko izuba ribamerera nabi cyane kubera gucururiza hanze kandi bagasora amisoro n’amahoro bingana n’abacururiza ahubakiye.

Bamawe muri aba bakozi bagaragaje akababaro n’akarengane bagiriwe ko gukora umwaka wose ntibahembwe none ngo bakora biyiriza ubusa kuko ntawakongera kubakopa ibyo kurya.

Umusaza twasanze aryamye mu masaha ya saa sita aruhuka agaragara nk’uwari ushonje yatubwiye ko yirirwa ubusa atariye kuko batamuhemba ngo abone ayo yishyura icyo kurya.

Yagize ati “Inzara n’inyota birikutwica ubu ntiduheruka mu mago yacu kuko ntitwajyayo tujyanye ubusa kandi ntitwanabona amatike, twahisemo gupfa gukomeza gukora. Rwose abo bireba baturenganura kuko aka ni akarengane gukora ntuhembwe. Twabigejeje kuri Polisi nayo ayiha itariki ariko iyo tariki igiye kurengaho icyumweru atubehsya”.

Uyu rwiyemezamirimo ntago akunda kuboneka kuri iri soko na telephone ntabwo ayitaba, ubwo umukozi we ushinzwe ibaruramari (comptable) Uwera Jeanviere, yavuganaga n’itangazamakuru mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2013 yatangaje ko aba bakozi bazahembwa tariki 26/06/2013 ariko kugera kuri uyu wa 01/07/2013 amakuru yatugeragaho yavugaga ko aba bakozi batarahembwa.

Amwe mu mazu yubakwaga yo kwagura iri soko ubwo imirimo yo kubaka yari yarahagaze mu kwezi kwa Mbere kubera kudahemba abakozi.
Amwe mu mazu yubakwaga yo kwagura iri soko ubwo imirimo yo kubaka yari yarahagaze mu kwezi kwa Mbere kubera kudahemba abakozi.

Gusa ngo nubwo iri soko ari iry’akarere ka Ngoma, ngo nta masezerano bafitanye n’aka karere bityo bo ngo babona barambuwe na Rwiyemezamirimo witwa, Theobar, ari nawe nyiri iyi sosiyete.

Iri soko ryigeze guhagarika imirimo yo kubakwa kubera ikibazo cyo kudahemba abakozi.

Muri Mutarama 2013, ubwo twavuganaga n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma,Muzungu Gerard, yari yatangarije itangazamakuru ko hari habayeho ikosa mu gukora budget yaryo yabayemo ikosa amafaranga yaryo ntasohoke ariko yizeza ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe byari kuba byakemutse.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka