Abakorera mu isoko rya Muhanga barinubira ikibazo cy’ibibanza bito bakoreramo

Abacururiza mu isoko rya Muhanga baratangaza ko bafite ikibazo cy’ibibanza bito bakoreramo kandi bakaba banasoreshwa amafaranga bavuga ko atajyanye n’ingano z’ibyo bibanza.

Abacuruzi ahanini bagaragaza iki kibazo akaba ari abacururiza mu gice cy’imboga, imbuto ndetse n’indi myaka.

Aba bacuruzi bavuga ko mbere bakoreraga mu bibanza binini (ameza afite metero ziri hagati y’ennye n’eshanu) ariko baza kubicamo ibice kugirango bongere abakoreraga mu isoko. Kuri ubu ameza basigaye bakoreraho angara na metero imwe kuri imwe.

Mbere umuntu umwe akihariye ameza yose yasoraga amafaranga 3500 buri kwezi, none na nyuma yo kugabanya ameza nta cyahindutse kuko bakomeje gusora aya mafaranga.

Bamwe mu bakorera ku meza nk’aya baragaragaza imbogamizi yo gutera imbere ku buryo bwihuse kuko ngo badashobora kubona aho bagurira ibikorwa byabo.

Umwe mu bagore bakorera muri iri soko ati: “umuntu abona ikiranguzo cyisumbuyeho ariko ntacyo ashobora gukora ngo kigende kuko ntiwarangura ibintu byinshi kuko utabona aho ubitereka”.

Mu isoko rya Muhanga ibibanza byaragabanyijwemo ibice kubera abantu bashaka gucuruza ari benshi.
Mu isoko rya Muhanga ibibanza byaragabanyijwemo ibice kubera abantu bashaka gucuruza ari benshi.

Ikibazo bahura nacyo cyane ni icyo kubona aho batereka ibicuruzwa byabo, kuko ngo n’umwanya baba bafite hasi babujijwe kuwuterekamo. Bamwe ngo batinya gufata inguzanyo mu mabanki kuko baba bumva ko ntaho babona bagurira ibikorwa byabo.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati: “utereka umufuka hasi, wibwira ko nta kibazo gihari kuko nta muntu biba bibangamiye, ariko bahita baguca amande”.

Isoko rya Muhanga ryubakwa ryari gigenewe abaturage batarenze ibihumbi 10 ariko uko iminsi yagiye yicuma niko abantu batari bake bagana iy’ubucuruzi, bityo bahitamo kurigabanya abantu; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, abisobanura.

Ati “wasangaga umuntu afite ameza afite metero ziri hagati y’ennye n’eshanu kandi ugasanga acururizaho nk’igitebo kimwe k’inyanya”.

Mutakwasuku asobanura ko hari abafatanyabikotwa bubatse amazu y’ubucuruzi mu nkengero z’isoko zoherejwemo ibicuruzwa bimwe na bimwe byari mu isoko cyane cyane ibintu bishya. Hari ibindi bicuruzwa bagiye kohereza muri ayo mazu mu gihe arimo kubakwa azaba yuzuye.

Isoko rya Muhanga rifite ibice byinshi byo gukoreramo.
Isoko rya Muhanga rifite ibice byinshi byo gukoreramo.

Ku misoro abacuruzi binubira, Mutakwasuku avuga ko atari akarere kayigena kuko ngo igenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika indi ikagenwa n’inama njyanama y’akarere ariko nayo ikaba itajya kure y’iteka ry’umukuru w’igihugu.

Isoko rya Muhanga urisangamo ibikorwa byinshi nitandukanye, birimo ubucuruzi bw’imyenda, ubuconsho, ibagiro, ahacururizwa imyaka isanzwe ndetse n’imboga n’imbuto ndetse n’ibindi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka